IBUKA yakebuye inzego zimwe zitifatanya n’ibigo by’amashuri kwibuka Jenoside

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) yakanguriye bamwe mu bayobozi, mu nzego nkuru z’igihugu kujya bitabira ibikorwa byo kwibuka bitegurwa n’amashuri kugira basobanurirwe amateka ya Jenoside bityo bayumve kurushaho.
IBUKA Ihamya ko mu gihe abo bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu babyitabiriye bakigisha abanyeshuri amateka babumva neza ndetse bagaterwa ishema n’uko bigishijwe n’abayobozi bakuru.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, Ubwo Minisiteri y’Uburezi yifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yatangaje ko mu bugenzuzi bakoze basanze ibikorwa byo kwibuka bitegurwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye na kaminuza usanga biharirwa ubuyobozi bw’ibigo n’abanyeshuri gusa.
Yagize ati: “Aya mahirwe igihugu cyaduhaye, usanga ibikorwa byo kwibuka bikorwa mu buzima bwose bw’igihugu mu burezi rero na ho birakorwa ariko usanga bikorwa haba ku rwego rwa Kaminuza, ku mashuri yisumbuye n’abanza. Iyo urebye usanga bitegurwa ariko ugasanga nk’abantu b’abayobozi ntabwo babihaye uburemere, ngo babijyemo baganirize abo bana amateka.”
Yongeyeho ati: “Ugasanga abigisha ari ba bantu bahorana, umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’Akagari kari hafi aho ngaho, niba koko twumva uburemere bw’ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye ku ntebe y’ishuri. Hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo iranduke.”
Ahishakiye ahamya ko mu gihe inzego nkuru zibyitabiriye byafasha abanyeshuri gusobanukirwa amateka kurushaho kuko urubyiruko usanga rukunda kwigishwa n’abayobozi bakuru.
Ati: “Tugira n’amahirwe bariya bana bari mu myaka yumva, buriya iyo umwana yahawe ikiganiro na Depite uvuka aha, umuyobozi w’Akarere, umwarimu wo kuri kaminuza, abiha uburemere ntabwo abyibagirwa”.
Ahishakiye yasabye inzego zose gukorana n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bahuze imbaraga mu gukumira no kurwanya Jenoside bahereye ku mashuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, avuga ko IBUKA yabakebuye kandi bagiye kwihatira kujya bitabira ibyo bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitegurwa ku mashuri.
Ati: “Icyo yagarutseho ntekereza ko koko ari ingenzi ni ugaha imbaraga ibi bikorwa bakora, yavuze ko tubirekera amashuri yonyine, yadukanguriye twese, abayobozi ku nzego zose kugira ngo tujye tugenda tubegere. Ndetse yanatanze urugero rw’uko iyo umwana yumvise ko Depite runaka yaje kumusobanurira arabyumva cyane kandi akanashimishwa n’uko umuyobozi mukuru yaje kumusobanurira.
Aha rero navuga ko twese yadukanguye, abayobozi ku nzego zose, abana kumenya amateka ntabwo ari inshingano z’ababigisha bonyine ahubwo ni inshingano zacu nk’abayobozi ababyeyi n’abarezi muri rusange”.
Kugeza ubu, IBUKA ishima ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byitabirwa n’abanyeshuri ku bwinshi kandi bose, mu gihe bigitangira wasangaga biharirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa.
