Amb Prof Nsengimana yerekanye uko ingengabitekerezo ya Jenoside yadutse mu Rwanda

Ambasaderi Prof Nsengimana Joseph impuguke mu mateka na polititki, wabaye umujyanama wa Perezida wa Repubulika akanahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, yagaragaje uko ibitekerezo by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangijwe n’Abakoloni na Kiliziya Gatulika mu kinyejana cya 20, mu mwaka wa 1923.
Yabigarutseho mu kiganiro yatanze ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho, ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, by’umwihariko abari abakozi mu bigo byari bifite aho bihuriye n’uburezi.
Prof Nsengimana ni impuguke mu mateka y’u Rwanda akaba yaravutse mu 1950, yagaragaje ukuntu amashyaka mashya yadukanye gucamo Abanyarwanda ibice uhereye mu 1923, bitangijwe n’abakoloni b’Abadage bakoranizaga u Rwanda ndetse na Kiliziya Gatulika na yo ibiha umugisha, aho mu barimo Musenyiri Leo Class ari bo bayoboye iryo cengezamatwara.
Avuga ko abo bakoloni na bo bari barabikuye mu bucurabwenge bwaje mu kinyejana cya 20 mu bihugu byo mu Burayi, aho mu myaka 1853 hadutse igitabo cyanditswe na Artur wanditse igitabo cyiswe ubusumbane bw’amoko, cyagaragazaga ukuntu abantu batangana hashingiwe ku moko ndetse bikwirakwiza ibyo bitekerezo mu Burayi bwose.
Prof Nsengimana ati: “Byahise bigira ingaruka mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, hatangiye kubaho za Jenoside zishingiye kuri ubwo busumbane. Iya mbere yabereye mu gice cy’Afurika cyari kiyobowe n’Abadage mu Baherero mu mwaka wa 1905”.
Yongeyeho ati: “Ntabwo byatinze hari indi (Jenoside) yakurikiye ahatari muri Afurika, ahubwo iri mu gice cy’u Burayi bw’Iburasirazuba n’ubwo igihugu yabereyemo kitayemera, yitwa Jenoside yakorewe Abanyarumaniya yabaye hagati ya 1915- 1916”.
Uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe mu Rwanda
Prof Nsengimana yavuze ko guhera mu mwaka wa 1895 ni bwo u Budage bwatangiye gukoloniza u Rwanda,

nyuma yo gutsindwa n’Ababiligi mu Ntambara ya Mbere y’Isi, Ababiligi bamaze gutsinda baza kuyobora u Rwanda, mu Ntambara ya Mbere y’Isi Abadage baratsinzwe, basimburwa n’Ababiligi.
Ati: Hari abazungu b’Ababiligi bagerageje kwinjira mu Rwanda Abanyarwanda barabananira, babakubita inshuro babasubizayo, ubwo rero bashaka uko bayobora u Rwanda, basanga kubacamo ibice ari yo nzira”.
Moutorant wari Rezida w’u Rwanda Urundi wari umubiligi afatanyije na Musenyeri Class Leo, batangira kugaragaza ko gutegeka Abanyarwanda ari ngombwa kubacamo ibice.
Batangiza amako y’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, babikora bashingiye ku mitungo uwari ufite inka nyinshi zirenga 10 bamugira Umututsi, uwari utunze iri munsi ya 10, aba Umuhutu, utazifite aba Umutwa.
Ati: “Ni uko rero bashyizeho ubuyobozi hanyuma batoranyamo Abatutsi ngo babafashe kuyobora, ubwo buyobozi bashyizeho batyo, bwaje guhinduka mu myaka ya 1950 ibihugu by’Afurika bitangiye gushaka ubwigenge.
Basanze ba Batutsi ari bo ba mbere bashakaga ubwigenge kandi abakoloni batarashakaga kubutanga, batangira gutoteza Abatutsi, noneho bashyira imbere Abahutu bavuga ko ari bo benshi ko ari bo bagomba kuyobora.”
Amb. Nsengimana avuga ko icyo gihe mu mwaka wa 19959 abakoloni bahagurukije amashyaka abiri ya APROSOMA na PARMEHUTU, yombi yari ashingiye ku ‘banyarwanda nyamwishi’, hakaba n’abandi baharaniraga ubwigenge ari bo Batutsi bitwaga ‘Abanyarwanda nyamuke’.

Yagaragaje mu kwezi k’Ugushyingo mu 1959 nyuma yo gukwirakwiza amakuru ko hari umwe mu Bahutu wishwe, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw’abatutsi bamwishe, hatangiye kwaduka ibitero byibasira Abatutsi baratotezwa.
Imiryango imwe y’Abatutsi ijya gutuzwa mu Karere ka Bugesera hajyanwa isazi ya Tse Tse yarumaga abantu bapfa, mu gihe abandi bagiye bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Yavuze ko byageze mu mwaka 1963, abayoboraga u Rwanda muri icyo gihe bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside yavuga ngo abanyarwa si bamwe abenshi bagomba gukuraho bake.
Muri uwo mwaka hari Abatutsi bari impunzi mu Burundi batera banyuze i Bugesera icyo gihe abantu bapfa ari benshi, abo bateye baneshejwe basubiyeyo.
Ati: “Nyewe iwacu boherejwe i Bugesera muri 1959, twamaze amezi atatu tutaryama mu nzu, cyane cyane uwitwa umuhungu wese.” Prof Nsengimana avuze ko no mu mwaka 1973 na bwo ubwo yigaga i Butare habayeho ihohoterwa ndetse abanyeshuri b’Abatutsi bagakubitwa byose bitangijwe na Habyarimana Juvenal washakaga guhirika ubutegetsi ngo ahirike uwari Perezida Kayibanda avuga ko ari uwo mu majyepfo y’u Rwanda kandi ubutegetsi we ashaka ko buhabwa abo mu gice cy’amajyaruguru.
Yagaragaje ko hakorwaga ibarura mu gihugu ntiritange amakuru y’ukuri ku Batusi rimwe bakavuga ko bangana na 14 cyangwa 15% ugasanga barahinduranya imibare hari n’aho byageze babarirwa ku 9% cyane mu 1980.
Byageze mu mwaka 1980 abari barahungiye mu bihugu by’abaturanyi by’u Rwanda bashaka gutaha ariko Perezida Habyarimana wari waragiye ku butegetsi mu 1973, arabangira we avuga ko u Rwanda rwuzuye ko ntaho yabashyira.
Byatumye havuka umutwe wa RPF Inkotanyi ndetse utangiza urugamba rwo Kubohora Igihugu mu 1990, nyuma yo gutangiza urwo rugamba byatumye Abatutsi bari mu Rwanda benshi batangira gutotezwa no kwicwa.
Tariki 8 Gashyantare 1993 Amasezerano y’Amahoro yari yasinyiwe i Arusha muri Tanzania yemewe na Perezida Habyarimana Juvenal ko basangira ubutegetsi ariko intagondwa z’Abahutu zari ku butegetsi zirabyanga.
Tariki ya 6 Mata 1994, indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal irahanurwa maze ba bahezanguni bashishikariza abandi Bahutu kwica Abatutsi bavuga ko ari bo bayihanuye kandi bishe umubyeyi wabo.

Ni Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni n’abandi Bahutu bake barwanyije umugambi wo kuyitegura.
Isomo urubyiruko rwakura mu mateka yaranze ubutegetsi bubi
Prof Nsengimana yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urubyiruko rw’u Rwanda rubarirwa kuri 60% by’abaturage bagize igihugu, ko bakomeza kwibuka kandi baharanira ko Jenoside itazasubira birinda amacakubiri ayo ari yo yose.
Yagize ati: “Kuba u Rwanda rushimwa n’amahanga byashingiye ku bumwe rwubatse, cyane ko n’amateka agaragaza Gihanga Ngoma 100 (umwami w’u Rwanda), yavuze ko Gahutu, Gatutsi, Gatwa bose ni abana banjye,[…] ubwo bunyarwanda bwabayeho bugira igihugu gikomeye”
Prof Nsengimana Yavuze ko muri byinshi u Rwanda rwagize, mu mateka yarwo bigatuma haba Jenoside, ari ibitekerezo bigufi by’abayobozi batarebaga kure.
Ashingiye ku nama yabereye mu Rugwiro mu 1998, yahuje abayobozi bakuru, nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko hemejwe ho u Rwanda rugomba kubakira ku bumwe, kureba kure ndetse no kubazwa inshingano.
Ati: “Igisekuru gishya kirimo gukura (igisekuru cy’imyaka 30) biragaraga ko bize bashingiye kuri bakuru babo, ariko ntibabura no kuvoma hirya no hiryo, icyo u Rwanda rusaba urubyiruko ni uko rufata inkoni rukomeje, agakoni ababyeyi bakomeyeho ni ukugahereza urubyiruko aho kugasubiza inyuma ahubwo ni ukugateza imbere”.
Yasabye urubyiruko ko rukwiye kwaguka mu bitekerezo bikomeye rukagura u Rwanda binyuze mu guhanga udushya, bakoresha ikoranabuhanga kandi ko urubyiruko rubishoboye.
Ati: “Icyo tubasaba ni uko izo mbaraga bazikomeza cyane cyane ubumwe bwabo”.
