MINEDUC yenenze abafatwaga nk’abanyabwenge bijanditse muri Jenoside

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yanenze abafatwaga nk’abanyabwenge, bize bihambaye bitezweho guteza imbere igihugu ahubwo bakagishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byagarutsweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, ubwo MINEDUC ifatanyije n’Ibigo biyishamikiyeho, bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abakozi mu rwego rw’Uburezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni gahunda yatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi hashyirwaho indabo nk’ikimenyetso cyo kubaha agaciro bambuwe.
Abitabiriye bakomereza ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanurirwa amateka yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, bakaba banashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira abasaga ibihumbi 250 baharuhukiye.
Mu ijambo yageje ku bitabiriye icyo gikorwa Irere Claudette, Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC, yagaragaje ukuntu bamwe mu bacurabwenge bateguye umugambi wa Jenoside bari barize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rubanda rubitezeho kuzabafasha kugera ku iterambere ahubwo bagatoza Abanyarwanda amacakubiri n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Irere yavuze ko abo bitwaga abanyabwenge bigishijwe urwango n’abakoloni.
Ati: “Bijya gupfa byahereye mu burezi, nyuma y’umwaduko w’abazungu na Politiki ya mbatanye mbategeke yatwinjije mu butegetsi bubi bwa Repulika ya mbere n’iya kabiri, aho byiswe ko u Rwanda rubonye ubwigenge ariko aho kugira ngo bibe ubwingenge byabaye ubwigunge kuko ari bwo Abatutsi bicwaga ari benshi.”
Yongeyeho ati: “Iyi politiki ya mbatanye mbategeke yatugejeje ku iringaniza byatumye hari abana b’Abanyarwanda bavukijwe amahirwe yo kwiga bituma umubare w’abiga ugabanyuka batabuze ubushobozi.
Uyu ni umwanya ukomeye hibukwa ubugwari bwaranze abitwaga ko ari abanyabwenge, bari abakozi mu nzego z’uburezi, abandi ari abakozi ba kaminuza n’amashuri y’isumbuye, bakijandika muri Jenoside. Abacuze uwo mugambi bari baranyuze muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.”

Uwo muyobozi yahumirije ababyeyi, inshuti n’abavandimwe babuze ababo bahoze bakora mu rwego rw’uburezi, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko hari icyizere ko Jenoside itazongera ukundi mu gihe u Rwanda rukomeje gahunda y’ubudaheranwa.
Ahishakiye Naphatal, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), yihanganishije abaje kwibuka ababo bahoze bakora mu rwego rw’uburezi bazize Jenoside.
Yabijeje ko igihugu kibazirakana kandi kizakomeza kubashyigikira muri byose.
Ati: “Abatutsi barahohotewe cyane muri iki gihugu, buriya hari uwagejeje mu 1994 amaze gusenyerwa inshuro 5, ariko ugasanga aracyafite umutima ukomeye ku gihugu cye, kandi ashaka kwigira, nkatwe tubigiraho kugira umutima wo gukomeza gutwaza mu bibazo abantu bahura na byo […] igihe tubibuka rero na bo turabazirikana kandi tukavuga ngo ntabwo bazazima duhari.”
Yashimye kandi ko Minisiteri y’Uburezi, kaminuza ndetse no mu mashuri abanza n’ayisumbuye ko bategura neza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bigira akamaro uribyiruko kuko ruhigira amateka.
Karemera Emmanuel wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bibutswe, yagize ati: “Abavandimwe mpagarariye bantumye ngo udushimire Minisiteri y’Uburezi kubera gahunda twafashijwemo, aha twavuga nk’abana bacu bafashijwe kwiga ndetse no gukira ibikomere byatewe na Jenoside.”
Yunzemo ati: “Turashimira Minisiteri y’Uburezi kuba muri uyu mwaka yaratangiye gusanira inzu umwe mu bacu barakotse, akaba yari umuvandimwe w’umwe mu bo twibuka kuri uyu munsi wakoraga muri Minisiteri.”
Abibutswe ni abakozi barenga 77 bahoze bakora muri Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco ndetse na Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye n’abandi bakoraga mu bindi bigo byabarizwaga mu rwego rw’uburezi.
U Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bikorwa bizasozwa tariki ya 19 Kamena 2024.


