Ntikwari uguhimba gusa byari nko kuruka ibyo wabonye –Nyiranyamibwa 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana yasobanuye imvo n’imvano y’indirimbo ye ya mbere yo Kwibuka yise Ese Mbaze Nde avuga ko yavuye mu ihungabana yari afite ubwo yari avuye mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya mu Bubiligi aho yari afite akazi.

Uyu muhanzi uvuga ko akimara kugera mu Bubiligi bitewe n’ishusho y’ibyo yari asize mu gihugu cye, byahise bimutera ihungabana, kuko yavaga mu kazi yagera mu rugo yafungura televiziyo, yareba ibiri kubera mu Rwanda agahita ayifunga agasubira ku kazi bakabona aragarutse, ibintu byatumye babona ko afite ikibazo. 

Ati “Najyaga ku kazi bakambwira bati subira mu rugo uruhuke n’ubundi konji twaguhaye ntizari zashira, nagera mu rugo nafungura televiziyo nareba ibiri kubera iwacu nkayifunga, bakabona ndongeye ndaje. 

Habaga igihe ninjiye muri asanseri nkibagirwa aho ngiye nkirirwa manuka nzamuka, umuntu akaza ati ariko Suzana nta kigenda ari muri asanseri ntavamo, kuko nakoraga mu bintu by’abasaza habaga hari abaganga, baravuga bati uriya muntu akwiye kwitabwaho.”

Yongeraho ko bakomibwira ko agomba kuganira n’abajyanama mu mitekerereze (Psychologue) yumvaga ntacyo yababwira akumva atanabishaka. 

Byageze aho ku kazi bamwemerera kujya akora yakumva ananiwe agataha n’igihe cyo gutaha kitageze. 

“[…] ndibuka ko byageze mu kwezi kwa 11, ari igihe cy’ubukonje burimo urubura, imodoka zitwara abagenzi zahagaze baravuga bati abatuye hafi y’akazi mushobora kuza ku kazi kuko imodoka ntiziri kugenda, nari ntuye hafi y’akazi ndagenda. 

Ndibuka ko nagiye nkagwa, umuzungu umwe araza anshyira ku ruhande ankura mu muhanda anshyira ku ruhande aragenda, nicara ku ruhande mbona abana bishimye, abazungu buriya bishimira ibyo bihe byabo, naho njye ntekereza ibyo nasize iwacu (Rwanda), na ho iyo ndirimbo yavuye.”

Avuga ko hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya mbere, ari bwo yaririmbye Ese Mbaze Nde bwa mbere, akumva atari buyishobore wenyinye, asaba bagenzi be barimo Muyango, na Mariya Yohana kumufasha.

Ati “Iyo ndirimbo yasohotse iri kumwe n’umuvugo, ariko twibuka ku nshuro ya mbere hari mu 1995,  ni bwo yasohotse ndetse numva ntazashobora kuyiririmba njenyine, nsaba bagenzi banjye kumfasha, buri wese asubira mu gitero kimwe kimwe turayigana. Hari harimo n’umuzungukazi, ubu yitabye Imana, wari wafashe igitero kimwe; hari n’uwo igitero cye cyananiye ava ku rubyiniro aragenda. Nuko iyo ndirimbo sinavuga ko ari uguhimba ni nko kuruka ibintu wabonye, ni uko natangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka.”

Agaruka ku ndirimbo ye yise Mbahoze Nte, yumvikana yibaza uko azabwira abasore bagiye kurwana ngo batabarire Igihugu, bagaruka bagasanga imiryango yabo yarashize.

Yavuze ko ibinazo byinshi yibazaga byasubirijwe mu buzima bw’Abanyarwanda ariko hari n’ibyo yibazaga kungiti bitabonerwa igisubizo. 

Ati: “Igituma mvuga Abanyarwanda muri rusange, ni uko ari uwiciwe ari uwishe  turabanye, turaturanye, usigaye uri umwe abawe barishwe uturanye n’abakwiciye bafite umuryango… Navuga ngo ni igisubizo, sinzi niba ari kuri njye gusa cyangwa no ku bandi ariko igisubizo cya Jenoside ntacyo mbona. Wibaza impamvu yayiteye, ukibaza abo bantu babikoze n’icyabibateye ntubone igisubizo.”

Nyiranyamibwa avuga ko igikomeye ari uko Abanyarwanda batuye kandi batuje, ari na cyo gikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga. 

Avuga ko kugeza n’utu munsi acyibaza impamvu hakiri abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe atigeze abona icyo abakoze iyakorewe Abatutsi bungutse. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE