Ngororero: Basoreje Icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, Akarere ka Ngororero kasoreje Icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibilira mu Murenge wa Gatumba aharuhukiye inzirakarengane zigera ku 24 728.
Igikorwa cyatangiriye ku rwibutso rwa Cyome ku mugezi wa Nyabarongo aho inzirakarengane z’Abatutsi bishwe bakarohwa muri uwo mugezi, nyuma cyakomereje ku bitaro bya Muhororo ahunamiwe abakozi b’ibitaro, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi bitaro bazira uko baremwe.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini n’amatorero, abihaye Imana, imiryango y’abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Kibirira, abaroshywe mu mugezi wa Nyabarongo, abaciwe mu bitaro bya Muhororo.
Hari kandi abaturage b’Umurenge wa Gatumba n’abavuye mu Mirenge bihana imbibi.
Ubuhamya bwatanzwe bwagaragazaga ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu cyahoze ari Kibirira, inzira y’umusaraba abahigwaga banyuze, ubutwari bwabaranze bahangana n’ibitero by’abicanyi bakabisubiza inyuma. Nyuma bakaza kuganzwa n’ibitero by’abicanyi byatangatanze impande zose.
Umutangabuhamya Dusabimana Alexia yavuze uburyo yaje kuzinukwa kubaho ariko nyuma akaza gufata icyemezo cyo gushaka imibereho, yubaka umuryango ubu akaba arera abana be n’imfubyi.
Yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu, ingabo za FPR zahagaritse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bagize uruhare mu kwiyubaka kwe n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka Jean Claude Ntagisanimana na we yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu budahwema guharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose nta vangura.
Yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagihura nabyo nk’imanza z’Inkiko Gacaca zitararangizwa, amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashaje, inkunga y’ingoboka idahagije, inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zitakijyanye n’igihe zikeneye kuvugururwa.
Umushyitsi mukuru Hon. ndangiza Madina yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Muhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi, ubu dutuye igihugu cyuje umutekano giharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose, cyita ku banyantege nke barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.”
Umushyitsi mukuru Hon. ndangiza Madina yanenze ubuyobozi bubi bwaranzwe n’amacakubiri yoretse imbaga y’inzirakarengane. Aha yavuze ku mbwirwaruhame y’umunyapolitiki Leon Mugesera yakongeje ubwicanyi ndengakamere bugahitana imbaga y’Abatutsi mu cyahoze ari komini Kibirira izwiho kuba yarageragerejwemo Jenoside mbere ya 1994.
Yagarutse ku bibazo perezida wa Ibuka yatangaje yizeza ko ibisubizo bitazatinda kuboneka uko ubushobozi buzagenda buboneka.













Bosco says:
Mata 17, 2024 at 9:47 amNeejejwe n,iki gikorwa cyo gutangaza amateka y,u Rwanda harimo no gukoresha ikoranabuhanga,twandikiwe amateka n,abandi barayagoreka banabyifashisha badutanya,ayandi barayirengagiza arazimira,ariko