UN yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuryango w’Abibumbye wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hasabwa ko hakumirwa icyatuma iyo Jenoside yongera kuba ku Isi.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Inteko Rusange y’uwo muryango hunamirwa inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, António Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe aAatutsi mu 1994 ari ikizinga ku mutimanama w’Isi.

Guteress kandi yashimangiye ko intandaro ya Jenoside ari urwango rwabaye uruhererekane rw’abakoloni n’imvugo y’urwango itarakumiriwe kurinda igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muyobozi yagaragaje akamaro ko kongera ingufu mu kurwanya ikwirakwizwa ry’amagambo nk’aya abiba urwango, cyane cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.

Guterres yashimye imbaraga Leta y’u Rwanda yashyizemo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda  nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe.

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’abibumbye, Dennis Francis, yongeye gushimangira ko  amagambo y’inzangano agira ingaruka, ahamagarira Isi gukura amasomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko yashobotse bitewe n’uko izo mvugo z’urwango zamaze imyaka myinshi zibasiye Abatutsi ari byo byatumye Jenoside ishoboka.

Yavuze ko n’ubwo hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ihohoterwa n’amagambo y’inzangano bikomeje gukwirakwira ku Isi.

Amb Fatima Kyari Mohammed, Indorerezi ihoraho y’Umuryango w’abibumbye ku mugabane w’Afurika yongeye gushimangira ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU wiyemeje gushikama mu kwimakaza amahoro, umutekano, n’ubwiyunge ku mugabane w’Afurika.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye igice kibabaje mu mateka dusangiye, ariko kandi yadushishikarije gukora ubudacogora kugira ngo ayo mahano atazongera kubaho ukundi.”

Claver Irakoze, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994, yavuze ubuhamya bwe  bubabaje, agaragaza ubwoba budashira  ndetse n’igihombo kinini umuryango we wagize mu gihe cya Jenoside.

Irakoze ati: “Uyu munsi mpagaze imbere yanyu, ntabwo ndi nk’uwarokotse gusa, ahubwo ndi umuhamya w’imbaraga z’umutimanama w’umuntu wo kwihanganira n’ibihe  bibi by’umwijima.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye Umuryango Mpuzamahanga washyigikiye Leta nyuma y’akaga ka Jenoside rwanyuzemo,mu gushyira imbaraga mu gutanga ubutabera gukira ibikomere no kwimakaza ubumwe mu Rwanda.

Dr Ugirashebuja yagaragaje ko ihungabana mu barokotse Jenoside rikomeje kugaragara, avuga ko abaturage b’u Rwanda bagaragaje ubudaheranwa, ndetse bahitamo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kwiyubaka.

Mu 2003, Inteko Rusange y’Umuryango w’abibumbye yashyizeho Umunsi Mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi wo kwibuka buri mwaka, utanga amahirwe akomeye yo kumenya amahano akomeye yabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ni igihe cyo gutekereza ku ngaruka zirambye z’aya makuba.

Ishyirwaho ry’uyu munsi mpuzamahanga ryabaye intambwe ikenewe yo kugira ngo Isi itibuka gusa, ahubwo inasabwa gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho n’ahandi ku Isi.

Uyu munsi Mpuzamahanga, ibikorwa bikorwa byibanda ku guhamagarira Isi kwisubiraho kugira ngo irwanye urwango rwose, harimo ivanguramoko, urwikekwe, amacakubiri, no guhakana Jenoside ahubwo hakimakazwa ubumwe, ubutabera n’amahoro.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE