Inshingano ya buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi-Nyiranyamibwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyiranyamibwa suzana yibukije ko inshingano ya buri wese mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubaho bagatsinda ikibi.

Ibi uyu mubyeyi akaba n’umuhanzi yabigarutseho mbere y’uko aririmba mu gikorwa cyo kwibuka abanyapolitiki bazize kurwanya no kubangamira itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku i Rebero kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024.

Mbere y’uko aririmba indirimbo ye yise Ese mbaze nde? Nyiranyamibwa yabanje gusuhuza abari aho abaha n’ubutumwa bubakomeza.

Ati: “Ndabaramutsa mwese abateraniye hano, twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane rubyiruko mbifuriza gukomera no kwihangana kuko inshingano ya buri wese muri twe, ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongere kuba mu gihugu cyacu, twibuke twiyubaka.”

Uyu muhanzi ufatwa nk’inararibonye mu bahanzi baririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bw’ubaka Igihugu, yumvikana kenshi mu biganiro akora asaba urubyiruko kutikunda, ahubwo bagakunda Igihugu mbere kugira ngo bibafashe kucyubaka no ku kirinda, nkuko ahora ashimangira ko inganzo ye kuyirambamo byatewe n’urukundo akunda Igihugu.

Uretse indirimbo Ese mbaze nde? Nyiranyamibwa yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo Nyumva Mana, Ndavunyisha, Amahoro iwacu, Ibuka n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE