Kwibuka 30: Kenya yigira ku kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko hari byinshi yigira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Mu mwaka wa 1994, ubuzima bw’Igihugu bwahereye munsi ya zero, icyizere cyo kubaho na cyo kiri munsi y’imyaka 30, ariko uyu munsi icyizere cyo kubaho kigeze ku myaka 70 nk’uko bishimangirwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Diaspora muri Kenya Korir Sing’Oei, yashimangiye ko mu gihe igihugu cye cyifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi cyigira ku kwiyubaka kwabo.
Yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma y’amateka ashaririye rwanyuzemo ari isomo rikomeye, aboneraho gushimangira ko Kenya itazatezuka ku butwererane bugamije uburumbuke bw’ibihugu byombi.
Korir Sing’Oei yari ahagarariye mu Guverinoma ya Kenya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku cyicaro gikuru ’y’Umuryango w’Aibumbye i Nairobi mu minsi ishize.
Yagize ati: “Dukura isomo ku kwiyemeza k’u Rwanda ko kujya mbere badacika intege. Uyu munsi u Rwanda ni indorerwamo y’iterambere, igihugu cyubakiye ku cyerekezo gihuriweho cy’impinduka mu miyoborere n’iterambere ry’ubukungu.”
Yakomeje agira ati: “Twifatanyije n’u Rwanda, twubashye kandi dutangajwe n’ubutwari bw’abarokotse bakoze ubutadohoka ngo bongere kubaka u Rwanda uko turuzi uyu munsi. Icyemezo bafashe, ukwihangana, imbaraga n’ubutwari bibaranga ni isomo rikomeye ku batuye Isi.”
Sing’Oei yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibutsa buri wese ko akwiye kubahiriza uburenganzira bwa muntu bwo kubaho ndetse n’ubw’agaciro agira mu bandi.

Yahamije nanone kandi ko nubwo kwibuka bigaruka ku bakandamijwe ariko binakangura agaciro ko gusigasira inshingano z’Umuryango Mpuzamahanga zo kutigera zemera ububi bwo kurebera inzangano n’ivangura biganzaku Isi.
Ati: “Ntidukwiye kwibagirwa ko ku ruhande rumwe Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kubera ko Umuryango Mpuzamahanga utashoboraga gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukumira ubwicanyi bugaragara.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Martin Ngoga, na we yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikwiye kuba urwibutso rwo guhangana n’urwango, ivangura n’amacakubiri aho yakwigaragaza hose.
Ati: “Jenoside si igikorwa gutandukanye, ahubwo ni ingaruka z’umuryango wemereye amazimwe n’umuco wo kudahana gushinga imizi. Dukwiye guharanira ko amasomo y’ahahise atibagirana. Dukwiye guharanira guhanga Isi aho ibitandukanya abantu byishimirwa, aho itandukaniro ryubahwa ndetse aho abantu bashobora kubaho badahura n’ubwoba cyangwa ivangura.”
Ambasaderi Ngoga yavuze kandi ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kwimakaza ubufatanye n’ubutwererane mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside ugeza mu butabera abayikoze.
Ati: “Abahakana Jenoside, harimo n’impuguke, bakomeje gupfobya birengagiza ku bushake imyanzuro yafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mapanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Guhakana ntibikwiye kwemerwa nk’igitekerezo cyihanganirwa cyangwa uburenganzira bw’umuntu. Guhakana Jenoside ni icyaha, bityo gikiye kurwanywa mu buryo bwose bushoboka.”
Ku ya 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje umwanzuro ugira iya 7 Mata umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Uyu munsi, mu Rwanda ni umunsi utangiza icyumweru cy’icyunamo gisoza ku ya 13 Mata, n’iminsi 100 yo kwibuka biteganywa ko muri uyu mwaka izasozwa ku ya 16 Kamena.
Muri Kenya, uyu munsi wahuje abahagarariye Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, abahagarariye amashami ya Loni n’inshuti z’u Rwanda.


