Rusizi: Abayede bafashe umusore ufite urumogi

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko hari insoresore zicuruza kandi zikanywa urumogi, zikaba ziherutse gufatwa n’abayede.
Umwe mu baturage b’Umudugudu wa Rushakamba yatangarije Imvaho Nshya ati: “Mbere, mu myaka ya za 2000, hari hameze nabi cyane kuko insoresore zaruhaze zajyaga zambura abaturage amatelefoni mu mujyi rwagati wa Rusizi zikirukankirayo, uwibwe yazikurikirayo zikamugarukana zikamuteragura ibyuma. Icyo gihe twarasakuje ubuyobozi burabihagurukira biratuza ariko ntibyashira.”
Avuga ko inshuro nyinshi Polisi yagiye izana n’abayobozi b’Akarere kuhatwikira urwabaga rwahafatiwe, bakanaganira n’abaturage, ariko kugeza ubwo muri aya mezi 4 y’uyu mwaka hamaze gufatwa abasore benshi barutwaye bajya kurugurisha mu baturage b’Umurenge wa Gihundwe n’indi bihana imbibi.
Urwo rumogi rujya gucuruzwa mu Mudugudu wa Burunga, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe ku wa Mbere tariki ya 8 Mata, hafatiwe umusore afite udupfunyika tw’urumogi 46 muri amvelope, ataramara ibyumweru 2 afunguwe n’ubundi yari amaze igihe afungiye gucuruza urumogi.
Mu Mudugudu wo mu Murenge wa Gihundwe hafatiwe undi wari ufite udupfunyika 29 twarwo.
Mukeshimana Claude, ushinzwe irondo ry’umwuga mu Kagari ka Burunga, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Umusore yanyuze ku bayede 5 batwaraga amabuye yo kubaka barimo abanyerondo 2 b’umwuga, bakora irondo ry’ijoro, atwaye ibintu muri amvelope mu kwaha, kuko bari bamuziho ingeso yo gucuruza urumogi, yari amaze iminsi afungiwe, ntibamushira amakenga, baramuhamagara aho kubitaba ariruka.”
Avuga ko bamukurikiye yirukiye mu rugo rw’umuturage ajugunya ya amvelope mu bwiherero hejuru arakomeza ariruka, baramufata.
Abo banyerondo babiri bamusigira abo bagenzi babo 3 barimo bakorana, bagiye kureba hamwe mu bwiherero babonye yitsimba barusangamo,bagarutse basanga ba bandi baramucikishije bikekwa ko bakoranaga baba ari bo batabwa muri yombi.

Abaturage bahatuye bavuga ko urwo rumogi, uretse kuba usanga insoresore ziruhanywera ku manywa y’ihangu buri munsi ntacyo zikanga, ngo hari n’izirukura muri RDC, zikarucisha mu Murenge wa Mururu, rukagera aho mu Rushakamba rukagurishwa, muri iyi minsi udupfunyika twarwo tukaba dusigaye dufatirwa no mu yindi Mirenge y’umujyi wa Rusizi, aho abo basore barujyanye mu baturage.
Mukeshimana ati: “Kuva uyu mwaka watangira tumaze gufatana abasore n’abagabo benshi udupfunyika tutari munsi ya 300 tw’urumogi. Dukeka ko barukura mu Rushakamba, baruranguye n’abarucuruza barukuye muri RDC, bakaruzana mu baturage bacu b’Umurenge wa Gihundwe kuko ni ho dukunze kurufatira ku manywa y’ihangu.”
Yunzemo ati: “Nk’uwo twamufashe tumaze iminsi dufata n’abandi barimo uwo twafatanye udupfunyika 29. Bose tubajyana kuri polisi ya Kamembe. Ibi kandi binajyana n’abo dufata batoboye inzu z’abaturage,ababambura nijoro za telefoni n’ibindi,tugakeka ko ari izo nsoresore ziba ziriwe zinywa zinacuruza urwo rumogi bigera nijoro zigateza umutekano muke mu baturage.
Ikibazo cy’uru rumogi cyari cyagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, inzego z’umutekano muri aka karere n’abayobozi guhera ku isibo kugera ku Murenge, mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya nyuma y’ifatwa ry’aba basore, Cyimana Issa yagize ati: “Bamaze kugira itsinda rikomeye cyane ry’abagabo n’abasore barenga 25. Inzego z’umutekano zitadutabaye vuba, zishobora gusanga bakoze n’ibindi bikorwa bibi kuko barucuruza akenshi banafite ibyuma ku buryo ubitereje banakwica.”
Mudugudu Cyimana Issa, avuga ko kugira ngo bicike,kuko abenshi muri bo bazwi, abaturage baterana bagakora urutonde rw’abo bakeka, inzego z’umutekano zikajya zibasanga mu ngo batuyemo zikabafata kuko ari ho biba bikekwa ko barubika.
Abakora uburaya muri uyu mujyi na bo bikekwa ko batiza umurindi iri curuzwa bakaganirizwa bakiyamwa, n’abaturage bandi bagakangurirwa kubirwanya, abona byacika.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko iki kibazo gihari, bakizi banatangiye kubafata.

Ati: “ Ni byo, muri iyi minsi turagenda dufata abacuruza n’abanywa urumogi kubera ingamba nyinshi twashyizeho zo kubahashya zirimo gukorana bya hafi n’abanyonzi n’abamotari kuko ari bo ahanini babatwara, gukoresha urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubahashya n’izindi. Aho tubafatiye biragenda bigabanya ubukana.”
Dr Kibiriga yavuze ko bagikurikirana neza ngo bahamenye, ariko bakeka ko ruza magendu ruvuye muri RDC, rukaba ari ikibazo kuko abarucuruza n’abarunywa ari bo usanga mu bikorwa by’urugomo iyo baruhaze, ubujura, amakimbirane n’ubukene mu miryango n’ibindi.
Yongeyeho ati: “Haravuzwe koko, hanagaragajwe nk’ahakunze kuba izo nsoresore, ariko ubu twahafatiye ingamba zikaze, ahubwo niba hari n’abakihakorera ibyo bikorwa bibi nabagira inama yo kubivamo hakiri kare.”
Avuga ko kuba abenshi mu bari muri ibi bikorwa bibi ari urubyiruko ari ikibazo gikomeye cyane ari n’igihombo gikomye ku Karere n’igihugu muri rusange, akanavuga ko uretse uru rumogi banafata ibiyoga by’ibikorano, akaboneraho gusaba abaturages kujya batangira amakuru ku gihe ku ho bakeka ibi bikorwa bikarwanywa bitarateza ibibazo mu baturage.
