Kwibuka 30: Iya 7 Mata ishobora kugirwa Umunsi wa EAC

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko ugiye gusuzuma umwanzuro w’uko buri mwaka tariki ya 7 Mata, ku munsi utangizwaho icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagirwa Umunsi wa EAC (EAC Day).
Uyu munsi n’Umuryango w’Abibumbye wanagizwe Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda .
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Kabiri w’iki cyumweru, byatangajwe ko Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC Andrea Aguer Ariik Malueth ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Malueth yavuze ko mu bihe biri imbere ubusabe bweruye buzagezwa imbere y’Inama y’Abaminisitiribashinzwe EAC kugira ngo busuzumwe mu gihe uyu Muryango ukomeje gushyira imbere gahunda ziharanira ko ibyabaye mu Rwanda mu myaka 30 ishize bitazongera kuba ahandi mu Karere.
Yavuze ko kwifatanya n’abaturage na Guverinoma y’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi ba EAC baheruka guhurira mu busitani bw’icyicaro gikuru cy’uyu Muryango mu Majyaruguru y’Afusha.
Yagize ati: “Tugiye gushyiraho ingamba zidufasha guharanira ko umuzi wa Jenoside urandurwa burundu mu Karere kacu, binyuze mu biganiro no mu kuzirikana ingorane zizanwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuyihakana.”
Yashimiye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera yarenze ibyo benshi bari barwitezeho nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, ndetse n’ubuzima bw’igihugu bukajya munsi ya zeru.
Yavbuze ko u Rwanda rwafashe ibyagaragara ko bidashoboka rurabikora, abaturage barebanaga ay’ingwe barongera bunga ubumwe ku buryo rusigaye ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.
Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda trwibanze ahanini ku gusigasira Ubunyarwanda, guharanira ubutabera, gushingira ku kuri, amahoro n’umutekano by’Igihugu.
Mu gusigasira Ubunyarwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda hafi ya bose ubu baterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda ndetse bakaba basigasira iyo sano muzi ibahuje.
Ku birebana no guharanira amahoro n’umutekano, u Rwanda rwafashe ingamba zo kubungabunga ubusugire bw’Igihugu ariko runatanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere no mu bindi bice byo ku Isi biri mu bibazo by’intambara n’amakimbirane.
Ku bijyanye no gushimangira ukuri n’ubutabera, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo byarangije imanza zashoboraga gucibwa mu myaka irenga ijana, ndetse rwimakaza kubazwa inshingano, kurwanya ruswa no guca umuco wo kudahana.
