Jenoside yateguwe kuva mu myaka yo hambere- Tito Rutaremara

Inararibonye mu bya Politiki, Tito Rutaremara, avuga ko Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva mu myaka ya 1955, aho yigaga mu mashuri abanza batangira kubigisha amoko ndeste n’itandukaniro riri hagati y’Umuhutu n’Umututsi.
Avuga ko muri iyi myaka urwango hagati yabo rutari rukabije ndetse ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bukiriho ndetse ko Abahutu n’Abatutsi babanaga nubwo ibijyanye n’amoko babyigishwaga gusa uko imyaka yicumaga byagiye bihinduka.
Ati: “Twasanze ubumwe bw’Abanyarwanda bukuriho nk’urugero mfite imyaka 11 hari mu 1955 twiga mu mwaka wa gatandatu kuko amashuri yari make, aho twageraga bukatwiriraho baraducumbikiraga batitaye ku bwoko.”
Ubwo bageraga mu msahuri yisumbuye ngo batangiye kwigishwa imiterere y’Abatutsi n’Abahutu ndetse bakabibwirwa no hanze ariko nubundi bagakomeza kubana.
Ati: “Ndibuka tukiri i Nemba hari uwitwaga Ngarukiyintwari waje kuba Minisitiri mu gihe cya Kayibanda ndetse aza kuba na Ambasaderi mu gihe cya Habyarimana niwe twari inshuti cyane. Iwabo hari i Janja ariko akajya aza kunsura mu Buganza n’amaguru.”
Muri Nzeri 1959, ubwo hatangiraga amashyaka arimo UNAR, APROSOMA, RADER na MDR PARMEHUTU ryaje kuza nyuma y’ayandi ibintu byatangiye guhinduka gahoro gahoro.
Rutaremara avuga ko batangiye barwanya ishyaka rya UNAR kuko ryo ryashakaga ubwigenge bw’ako kanya mu gihe andi mashyaka yo yabyangaga avuga ko ubwingenge bashaka ari ukubakiza Abatutsi.
Ati: “Wasangaga mu muryango hari abari muri PARMEHUTU abandi muri UNAR rero batangira kuyanga kuko yashakaga ubwigenge bw’ako kanya. Mu gihe MDR PARMEHUTU na APROSOMA bo babyangaga bavuga ko nta bwigenge bashaka uretse kuba babakuriraho Abatutsi gusa.”
Mu 1960, ngo batangiye kubona abana bajyaga bakina batangiye kubanga kuko hari umupadiri ubatwara akajya kubigisha.
Muri icyo gihe abarwanashyaka ba UNAR bamwe batangiye kwicwa, baratwikirwa abandi barafungwa mu gihe abakuru muri bo bagendaga bahunga.
Abari muri iri shyaka bo mu bwoko bw’Abahutu bo bahabwaga ibihano birimo gukubitwa, cyangwa gucibwa inka ariko ntibameneshwe cyangwa ngo bicwe.
Barababwiraga bati: “Mwari mwaragiye ahatari ho! Mwagombaga kuza mu Bahutu.”
Tito Rutaremara akomeza avuga ko bigeze mu 1962, n’abandi Batutsi bose batangiye kwicwa barimo nababarizwaga mu yandi mashyaka atari UNAR ari na bwo amacakubiri yinjiye muri Politiki byeruye.
Abarwanashyaka ba PARMEHUTU batangiye kumenesha Abatutsi kuko bari bafite ababashyigikiye barimo n’Ababiligi.
Ati: “Abagize PARMEHUTU barazaga inzu bakazikuraho agasongero bisobanuye ko bakwirukanye bati twakwirukanye ntitukigushaka ahangaha! Bari bashyigikiwe n’imbaraga za gisirikare n’iza Ababiligi yewe barashyizeho na ba Burugumesitiri babo bavuye muri PARMEHUTU.”
Avuga ko Abatutsi bakomeje kwicwa kuko Abahutu bavugaga ko niba bacika batishwe bakajya hanze nyuma bazagaruka.
Rutaremara yaje gutaha avuye ku ishuri ngo ageze iwabo asanga barahunze atazi iyo bagiye.
Ati: “Aho ntahiye abantu barambwiye ngo nugera iwanyu aba PARMEHUTU barakwica shaka aho uhungira kuko so yarafunzwe none ubu barahunze ntituzi iyo bagiye!”
Yongeyeho ko yagiye gucumbika i Kiziguro mu karere Gatsibo, ariko nyuma ngo baza kujya kubafungira i Kibungo aho bakuragamo Abatutsi bakuze bakajya kwicwa.
Mu 1965, MDR PARMEHUTU yarushijeho gushishikariza abaturage kwigishiriza abana ku ishyiga kwanga Umututsi ndetse n’abo muri za Kaminuza uko imyaka yakuriranaga babyandikagamo ibitabo.
Mu 1970, ngo abanyeshuri bari muri kaminuza i Buruseli bandikiye Perezida Kayibanda bamubaza impamvu abana b’Abatutsi bakiri mu mashuri.
Ati: “Baramubajije bati kuki abana b’Abatutsi bacyiga? Kuki utabakura mu ishuri?”
Byageze mu 1973 abanyeshuri b’Abahutu bafatanyije n’Abapadiri batangira kwica abanyeshuri b’Abatutsi.
Tito Rutaremara akomeza avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ikwira mu Banyarwanda kuko yahereye kera yigishwa aho ababyigishijwe mu buto bageze mu 1993, bamwe muri bo ari abayobozi, abandi ari urubyiruko rufite imbaraga bigeze mu 1994 bakora Jenoside.
Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize abarenga miliyoni bahasize ubuzima.
Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yarushijeho kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu barutuye himakazwa isano ry’Ubunyarwanda harwanywa urwango n’amacakubiri.