Kwibuka30: Amb. Busingye yasabye UK kuburanisha abakekwaho Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza (UK) Johnston Busingye, yasabye ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari muri icyo gihugu bagezwa mu nkiko, kuko ubutabera budindijwe buba butakiri ubutabera.
Yabigarutseho ku wa Gatatu tatiki ya 10 Mata, ubwo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amb. Busingye yavuze ko Ubwami bw’u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu Burengerazuba bw’Isi bitaraburanisha cyangwa ngo bigire ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byohereza kuburanira mu Rwanda, kandi bahari.
Muri bo harimo Celestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza bazwi bidasubirwaho ko baba muri UK.
Yabakomojeho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyitabirwe n’abasaga 600 barimo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abakozi b’Ambasade, abayobozi ba UK n’abahagarariye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ( Commonwealth).
Amb. Busingye yavuze ko nyuma y’imyaka 30 ishize, buri munsi uba wiyongera ku yindi itagira ingano itambutse abo banyabyaha batagezwa imbere y’ubutabera.
Ati: “Muri UK, umubare munini w’abakekwaho Jenoside uracyidegembya, aho barya imisoro y’Abongereza. Hari ibihamya bifatika bishimangira ko abo bakekwa bakwiye kuburanishwa, ariko nyuma y’inyaka 30 abo biciye baracyategereje umunsi bazagezwa mu rukiko.”
Yakomeje ahamya ko abayobozi b’u Rwanda bakoze ibishoboka byose mu gutanga amakuru n’ubundi bufasha bwose bukenewe ariko byose bikaba byarabaye imfabusa.
Ati: “Turabyumva ko gutegura imanza nk’izi bisaba igihe, ariko nyuma y’inyaka 30, buri munsi uhita uba ukabije. Icyo dusaba ni uko abo bagaho bagezwa mu rukiko, ko ubutabera bwahabwa amahirwe yo kubafataho umwanzuro.”
Amb. Busingye yavuze ko ari ingenzi cyane guharanira kwihutisha ubutabera kubera ko abo bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakomeje kuba imbarutso yo guhakana no gupfobya Jenoside mu Bwongereza.
Urubyiruko rwiteguye gusigasira ibyagezweho
Amb. Busingye yavuze ko ikiragano cy’urubyiruko rwavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’aho, cyiteguye gusigasira ibyagezweho mu myaka 30 y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.
Ati: “Iyi myaka 30 ishize ifite agaciro gakomeye; igaragaza ivuka ry’igisekuru cyavutse nyuma ya Jenoside cyubakiye ku burambe bw’u Rwanda rwongeye kubaho.”
Yakomeje avuga ko abana babonye Jenoside cyangwa bavutse nyuma yayo uyu munsi ari bakuru, aho abenshi muri bo bubatse imiryango yabo bakaba bariyemeje kubumbatira amateka ariko atabagize imbohe.
Ati: “Ni igisekuru kizashimangiea ubumwe bw’Igihugu cyacu n’ahazaza hacyo.”
Amb. Busingye kandi yasabye abitabiriye bose gukoresha ubumenyi bafite mu gutahura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, imvugo zibiba urwango ndetse no guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.








