Umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu

Polisi yatangaje ko kubera inkangu yafunze umuhanda Kitabi- Nyungwe- Nyamasheke, utakiri nyabagendwa.
Iyo nkangu yaturutse ku mvura nyinshi, abantu bakoraga ingendo banyuze muri uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke.
Uwo muhanda ntushobora gukoreshwa na gato, kuko inkangu yafunze ibyerekezo by’umuhanda byombi.
Abapolisi bari ku muhanda mu rwego rwo gukomeza kuyobora abantu.