Mufti w’u Rwanda yabujije Abayisilamu ibirori byo gusoza igisibo mu kwibuka 30

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yasabye abayisilamu kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka bakareka gukora ibirori byo kwishimira gusoza ukwezi kw’igisibo cya Ramdan nk’uko bisanzwe, muri iki cyumweru cy’icyunamo.
Sheikh Hitimana yabasabye ko ahubwo bakomeza kubahiriza amabwiriza ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho ajyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, mu butumwa yahaye abayisilamu bitabiriye amasengesho yo gusoza ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan, ku rwego rw’Igihugu, igikorwa yabereye i Kigali kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo.
Aya masengesho yatibiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi bayisilamu mu ngeri zitandukanye bishimira ko bashoje ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan.
Sheikh Hitimana yavuze ko mu gihe gusoza igisibo cya Ramadhan byahuriranye n’igihe Abanyarwanda bari mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsti mu 1994, bityo abayisilamu babujijwe gukora ibirori n’indi myidagaduro ahubwo bakifatanya n’abandi kwibuka.
Yagize ati: “Muri rusange murabizi ko turi mu gihe nyine cy’icyunamo, igihe twibuka abacu bishwe bazira ko bari Abatutsi, miliyoni irenga, bityo tukaba dusaba abantu ngo ibyo kwishimisha no gusabana ntabwo ari mu gihe cyabyo. Iki ni igihe cyo kwibuka, abantu bagomba kubyitwararika cyane kugira ngo banubahirize ya mabwiriza bwahawe n’ubuyobozi bwacu bwiza bw’Igihugu.”
Mufti Hitimana yasobanuye ko imyidaguduro no gutumirana ngo bishimire ukwezi kwa Ramadhan bitemewe.

Ati: “Umuntu yemerewe gukorera mu rugo iwe ariko ibyo gutumira abantu byo ntibyemewe, urabizi ko iyo watumiye abantu kugenzura amarangamutima y’abo watumiye byakubera ingorabahizi ugasanga hari aho urengereye bityo bikatujyana mu kutubahiriza amategeko”.
Sheikh Hitimana Salim yavuze ko hari ibikorwa bizakorwa muri uyu mwaka byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kubasaniza inzu no kubaremera muri rusange.
Ni ibikorwa ngarukamwaka, bikorwa n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ufatanyije n’abafatanyibikorwa bawo.
Ntawuryizera Issa umaze imyaka 26, ari umuyoboke w’idini ya Isilamu, avuga ko uku kwezi kwabafashije kugarukira Imana birushishejeho, ariko ko mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta birori bakora kuri uyu munsi.
Undi muyisilamukazi yabwiye Imvaho Nshya, ko bishimira kuba barangije neza ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan.
Yavuze ko mu gihe mu kwezi kwa Mata na bo bagomba kwifatanya n’ababuze ababo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabibuka, kandi ko ntacyo bizahungabanya ku myemerere yabo.







