Kwibuka 30: Ibyo nabonye sinifuzaga kubyibuka- Kamichi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi Bagabo Adolphe avuga ko ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitamwereraga Kwibuka kuko yumvaga bimusubiza inyuma, kandi agomba kurwana n’ubuzima akajya imbere.

Nubwo yari muto ariko we n’abandi bake yari azi ntibyaboroheye gutangira gahunda zo kwibuka, kuko bumvaga ari ibibasubiza inyuma nkuko abisobanura.

Ati: “Kera Jenoside ikirangira yaba njye cyangwa na benshi nzi twari twarabishyize ku ruhande, kugira ngo nkomeze kubaho.”

Yongeraho ati: “Nari umwana w’imyaka 10 ariko ibyo nabonye ntabwo byari bikwiye ko umwana abibona, hari ababonye byinshi kundusha ariko ibyo nabonye sinifuzaga kubyibuka. Jenoside ikirangira nabishyize ku ruhande, mu kwa cyenda njya mu ishuri, ndwana no guhobera ubuzima, hakabaho kwibuka ku rwego rw’Igihugu, ariko njye narabishyize ku ruhande.”

Ngo kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho gahunda yo kwibuka, Kamichi asanga byafashije benshi gukira ibikomere, kugeza aho na we ubwe asigaye yemera ko akwiye kwibuka kandi ari igikorwa kimureba.

Ati: “Kugeza ubu ndashima Imana kuba nkiriho, ndayishima ko yampaye abandi Banyarwanda, ariko ubu nemera kwibuka mukuru wanjye, n’abandi bantu bo mu muryango wanjye, nemera kwibuka Abatutsi bose bishwe, urugendo rwo kwiyubaka rugeze aheza turacyanakomeje.”

Kubona u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitera Kamichi kubona ko Abanyarwanda ari abanyembaraga.

Ati: “Iyo bavuze Jenoside, mbona ko Abanyarwanda ari abanyembaraga kuba tukiriho nk’umuryango,  nk’Igihugu, uwo itishe, yamuhaye imbaraga zidasanzwe, kandi buri wese arabibona ntabwo byari kworoha.”

Kamichi avuga ko ishusho yo kwiyubaka ihagaze neza, kuko mu bihe byahise nta wari uzi u Rwanda.

Agira ati: “Maze imyaka igera mu icumi ngeze mu mahanga, mu myaka yahise wavugaga u Rwanda ugasanga baruzi muri filime za Jenoside, ariko ubu bararuzi, kandi neza, ubu si kenshi umuntu yakubaza ngo mu Rwanda ni hehe, n’ibintu byiza cyane.”

Kuri we ngo abona kwibuka ari intambwe nziza, kuko iyo wibutse umenya icyo ushaka, wabimenya kwiyubaka bihita bikurikiraho, aho asanga kwibuka ari wo musingi wa byose.

Mu mboni za Kamichi asanga Jenoside itazongera ukundi, kuko Abanyarwanda batakiri injiji ku buryo ntawe bakwemerera kubasubiza inyuma kugera aho bashinga bariyeri bakongera kwicana.

Aho ni na ho ahera asaba abarokotse Jenoside gukomera kuko bifitemo imbaraga muri  bo, kuko kuba bararokotse bisobanuye ko ari abanyamugisha baremewe gutsinda, kandi bazahora batsinda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE