U Rwanda mu nzira yo kurya ibihinduriwe utunyangingo

Nyuma y’uko u Rwanda rusohoye itegeko ryemera ibiribwa guhindurirwa utunyangingo, ruri mu nzira yo kuba rwatangira kubirya bitarenze mu mwaka wa 2026.
Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta N° Idasanzwe yo ku wa 21 Gashyantare 2024, ryaje riha rugari ikinyabuzima cyahinduwe gifite uruvange rw’uturemangingo ndangasano twahinduwe hakoreshejwe tekiniki zigezweho zo guhindura ibinyabuzima hashyirwamo cyangwa hakurwamo utunyangingo.
Dr. Nduwumuremyi Athanase, uhagarariye ishami ry’ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi, akaba Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba n’Umuyobozi w’ihuriro rigamije kongera ubumenyi ku iterambere ry’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga (Open Forum on Agricultural Biotechnology, OFAB Rwanda).
Avuga ko mu bushashatsi bwabo bakoze imbuto y’imyumbati ihinduriwe utunyangingo yihanganira uburwayi bwa kabore nizindi bakaba biteguye no kuyigeza ku bahinzi mu gihe cya vuba ku buryo mu 2026 izatangira kuribwa.
Ati: “Ubushakashatsi twamaze gukora twabonye ko imbuto zihinduriye uturemangingo zitarwara kabore no kubemba. Iyo mbuto twarayibonye ubu turi gutekereza ko igihe kigeze ngo iyo mbuto tuyigeze ku bahinzi ndetse tukaba twatangira kureba umusaruro byatanze mu 2026.”
Dr. Nduwumuremyi yongeyeho ko imbuto ihinduriwe utunyangingo yihanganira uburwayi bityo bigatuma umusaruro wiyongera.
Ati: “Ni ibihingwa bikorwa kugira ngo bisubize bimwe mu bibazo bihari cyane nk’umusaruro muke,ibitihanganira indwara, cyangwa amapfa”.
Biteganyijwe ko utwo tunyangingo tuzashyirwa no mu myumbati isanzwe kugira ngo na yo ibeho ihanganye n’indwara ihura na yo.
Ni mu gihe Dr. Nduwumuremyi yemeza ko nyuma y’ubushashatsi ku myumbati hazakurikira ibirayi, ibigori ndetse n’insina zihanganira kirabiranya.
Imyaka irenga 40 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikoresha ikoranabuhanga ryo guhindura utunyanyingo (GMO). Mu bindi bihugu harimo u Bushinwa,u Buhindi n’ahandi.
U Rwanda ruje rwiyongera ku bindi bihugu by’Afurika bikoresha GMO harimo Tanzania, Kenya, Nigeria, Uganda, Ethiopia, Burkina Faso na Ghana.

