Umuhanzi Nyirinkindi yashyize hanze indirimbo yise ‘Tuzahora twibuka’

Umuhanzi Nyirinkindi Gisa Ignance wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Mwarakoze Inkotanyi, Mutore cyane n’izindi ku nshuro ye ya mbere yashyize ahagaragara indirimbo yo Kwibuka yise Tuzahora twibuka asobanura impamvu ayikoze ku nshuro ya 30.
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abahanzi bifashisha inganzo bagakora ibihangano bikubiyemo ubutumwa buvuga uko Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere ndetse n’urugendo rwaranze kwiyubaka kw’abayirokotse hamwe n’ibibahumuriza.
Umuhanzi Nyirinkindi na we yakoze indirimbo yise Tuzahora Twibuka, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bugaragaraza amateka y’ubuzima bwe ndetse n’abandi bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko ibyabaye muri Jenoside kuri we ari amahano kandi bidafite uruvugiro, kuko nubwo byabaye ari muto ariko yisanishije n’umuvandimwe we akavugamo ibyo umubyeyi wabo (Ise) yamubwiye.
Ati “Ibyo naririmbye n’ibyabayeho, n’ubuzima bwanjye n’ubw’abandi babashije gucika ku icumu rya Jenoside. Isobanura uko hari ababuze ababyeyi, abavandimwe, ariko akaza kurokorwa n’Inkotanyi, mu by’ukuri igaragaza ko ibyabaye mu Rwanda ni amahano, ni agahoma munwa ntigira uruvugiro.”
Akomeza agira ati: ”Aho nakomoje ku buzima bwanjye, nafashe ijambo umubyeyi yabwiye umuvandimwe wanjye, kuko njye nari muto cyane, aho mvuga nti iruke ni wowe uzabara inkuru, niryo jambo yamubwiye, kuko ababyeyi bacu ntibabashije kurokoka bombi Jenoside yarabatwaye, nayirirmbye nisanisha n’uwo yabibwiye kuko nanjye niko yari kumbwira iyo aza kugira amahirwe yo kumbona, kuko njye narinahunganye na Mama wacu, twe ntabwo twari kumwe na bo.”
Ngo impamvu mbere hose atigeze akora indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agahitamo kuyikora bibuka ku nshuro ya 30 ni uko atari yagakomera nkuko abisobanura.
Ati “Mbere muri njye numvaga ntarakomera, ntaragira imbaraga zo kuvuga, nabanje kwiyubaka kugira ngo nubake abandi, byansabye imbaraga si uko ntari mfite indirimbo ariko sinari mfite imbaraga zo kubisohora, ariko kuri ubu maze gukomera ku buryo natanga ubuhamya.”
Ngo uko ibihe bigenda bitambuka ni nako umuntu agenda yakira ibyabaye.
Kuba u Rwanda rw’uyu munsi rurangwamo ubumwe aho Abanyarwanda bashishikarizwa gukora, umurongo mwiza bashyiriweho, hakaba nta bwoko bukirangwa muri Rwanda ahubwo buri wese akaba abaho kuko ari umunyarwanda, biri mu byamukomeje kandi bikamuha icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, akarangamira gukora akiteza imbare.
Nyirinkindi avuga ko u Rwanda rw’uyu munsi icyizere rutanga ari uko ntagusubira inyuma, ndetse ko ntacyatuma Jenoside yongera kuba mu Rwanda.
Ati “Ubumwe bwubatswe n’Inkotanyi cyangwa se na rwakirenga Umukuru w’Igihugu, umurongo mwiza yatanze wo kubaka Igihugu aho dusangiye Igihugu twese, ibyo bimpa icyizere, kuko iyo urebye nk’urubyiruko rw’ubu usanga twese duhurije imbaraga mu gukora nta bintu by’amoko bidafite gahunda, nta gushidikanya ko urukundo no gushyirahamwe twatojwe, dufite, twabita ngo duhitemo gusenya ibyo tugezeho, ngo dusubire mu mwijima, tuzabyifashisha turinda Igihugu cyacu.”
Akomoza ku bijyanye n’indirimbo ye yakuriye inzira ku murima ababona ko Umukuru w’Igihugu akwiye kuvaho, avuga ko yabageneye igitero cy’iyo ndirimbo cya nyuma, aho avuga ko yakoze ibyabananiye bakwiye guceceka
Yagize ati: “Icyo navuga hari umwarimu w’umusizi wavuze ati u Rwanda tuyoboye twararubonye, uvuga ngo Umukuru w’Igihugu yagundiriye ubutegetsi, mu gitero cya gatatu nabageneye ubutumwa buvuga buti nibaceceke isoni nizibime ijambo, ari ayo mahanga n’undi uwo ari we, wese nibaceceke kuko yakoze ibyo bananiwe gukora.”
Uretse indirimbo Tuzahora twibuka Nyirinkundi azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo Mwarakoze Inkotanyi, Mutore Cyane, Umurage, Kanyoni, Nzagaruka n’izindi.

Kizihiza Francois Xavier says:
Mata 9, 2024 at 4:17 pmTuzahora twibuka Abacu gusa jenoside ntizongera kubaho .Nyirinkindi komera nturiwenyine.
Uwimbabazi Christine says:
Mata 9, 2024 at 11:45 pmIgitekerezo cyanjye. Nukumushimira Ko yakoze neza. Guhanga. Indirimbo Zokwibuka abacu