Perezida Kagame asanga abashinja u Rwanda gufasha M23 bashyigikiye akarengane

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) aba ashyigikiye akarengane gakomeje gukorerwa abo uyu mutwe urwanira ngo babone ubwigenge kuri gakondo yabo.
Ibyo Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024, mu kiganiro n’abanyakuru bo mu Rwanda mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi ku Isi.
Ni ikiganiro cyaje gikurikira gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo kiganiro umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) Amu Pili, yabajije Perezida Kagame isano iri hagati y’u Rwanda n’Umutwe wa M23, bahora barushinja gutera inkunga nyarama rwo rukabihakana.
Perezida Kgame yamusubije ko ahubwo atabona impamvu abantu bose badashyigikira M23 hashingiwe ku mpamvu yatumye ivuka,ari uko bashyigikiye akarengane.
Ati: “Abo badushinja ndababaza nti kuki bo ubwabo badafasha M23, harimo nawe nk’umunyakuru wa AFP kubera iki mudashyigikira M23? Ikibazo gihora kigaruka ngo mufasha M23 cyangwa ntimuyifasha? Icya mbere ubundi M23 ni iki?”
Perezida Kagame yasobanuye ko M23 ari Umutwe wavukiye muri Congo no hanze yayo, ukaba ugizwe n’Abanyekongo ndetse ko n’ubuyobozi bwa Congo bubyemera.
Ati: “Kubera iki ikiriho (M23)? Kuki ikomeza kurwana? Kubera ko bafite intwaro? […] babayeho kubera ko bimwe uburenganzira bwabo nk’abaturage ba kiriya gihugu. Babita Abatutsi bo mu Rwanda.”
Perezida Kagame yongeyeho ati: “Ukeneye kwiga nibura bike ku mateka, dufite imiryango imwe y’abantu bahoze batuye mu Rwanda, ariko ni Abanyekongo, si Abatutsi gusa ahubwo bahuje imibereho n’imico n’abari mu gihugu cyacu ndetse n’abari muri Congo. Hari n’abandi bari mu bihugu by’abaturanyi ariko bo ni abaturage bo muri ibyo bihugu.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibihumbi bisaga 100 by’abo Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bahahungiye, bakaba bahamaze imyaka isaga 20.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abo baturage nyuma yo guhohoterwa no kubona nta mutekano bafite bahungiye mu Rwanda ndetse n’abandi basaga ibihumbi 200 bahungira mjri Uganda.
Ati : “ Ni yo mpamvu navugaga nti kuki badushinja gufasha M23 niba badushinja, nanjye nshobora kubashinja nti kuba badashyigikiye M23, bashyigikire akarengane gakomeje gukorerwa abo baturage. Mu yandi magambo niba udashyigikiye ako karengane wakagombye kugaragaza icyo kibazo, kuki M23 ikomeza gufatwa gutyo? kubera iki bafite impunzi zisaga ibihumbi 100 hano mu Rwanda?”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bidakwiye ko abantu bakomeza kwibaza niba u Rwanda rufasha M23 cyangwa se niba rubihakana, ahubwo ko bakwiye kureba umuzi nyawo watumye uwo mutwe uvuka ugafata intwaro ukarwana.
Ati: “Ikabazo si niba mufasha M23 cyangwa mutayifasha, ahubwo wari kubaza uti ni ikihe kibazo cyatumye M23 ivuka? Icyo ni cyo wari kumbaza mu by’ukuri, kubera iki bakomeza kurwanira igihugu cyabo, icyo ni cyo kibazo nari kubazwa.”