Perezida Kagame na Perezida Ramaphosa bagarutse ku bibazo bya RDC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye ko mu masaha yamaranye na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyiril Ramaphosa mu biganiro bagarutse no ku mubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko ushingiye ku mutekano muke wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata, Perezida Kagame yahishuye ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’Afurika y’Epfo waje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda ku Munsi Mpuzamahanga wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yagize ati: “Nta kuntu twari kumara amasaha memshi ngo ntituvuge kuri iyo ngingo. Ntekereza ko twagiranye ibiganiro byiza cyane kandi twumvikanye neza cyane ku bibazo bihari, ndetse n’uburyo bwiza dushobora gufatanyamo mu kubikemura. Naranyuzwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ikiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa SABC mu cyumweru gishize gisa n’icyahaye amakuru menshi Perezida Ramaphosa kuko yageze mu kiganiro hari byinshi yumvise ku buryo Abakuru b’Ibihugu bombi babonye aho guhera bari ku murongo umwe.

Yakomeje agira ati: “Twari dufite aho duhera. Mu by’ukuri twabiganiriyeho kandi ndanyuzwe, nizera ko na Perezida ubwe yanyuzwe n’uko dushobora gutera intambwe nziza ku ngingo zigamije gukemura ibibazo.”

Nyuma y’ikiganiro, Perezida Ramaphosa na we yabwiye itangazamakuru ko avuye mu Rwanda afite ingamba nshya z’uko hakwiye gushakwa igisubizo cya Politiki mu bibazo bya RDC aho igihugu cye cyohereje ingabo zijya kurwanya inyeshyamba za M23 zifatanyije n’Ingabo za FADRC n’umutwe wa FDLR wiyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Igihugu cy’Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo ibihumbi mu Butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ramaphosa yanenzwe n’impuguke za Politiki mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ubwo yatangazaga ko yemeye kohereza ingabo 2,900 zo kurwanya inyeshyamba za M23.

Guverinoma y’Afurika y’Epfo yemeza ko kohereza abo basirikare muri RDC bizayitwara akayabo ka miliyoni 105 z’amadolari y’Amerika kandi bakaba bazageza mu kwezi k’Ukuboza muri ubwo butumwa.

Impamvu abamunenze batanga ni ukubera ko iyo nkunga yatanzwe mu gushyigikira akarengane gakorerwa bamwe mu baturage b’Abanyekongo ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside yuhiwe na FDLR mu myaka 30 ishize.

Nyuma y’ibiganiro byabaye ku Cyumweru, Perezida Ramaphosa yagize ati: “Mvuye mu Rwanda mfite umugambi mushya kandi ukomeye ko dukwiye gushaka igisubizo, igisubizo cya Politiki, ku birimo kubera muri aka Karere.”

Yakomeje agira ati: “Abaturage ba RDC bakeneye amahoro kandi n’abaturage b’u Rwanda barayakeneye. Bityo rero twese hamwe, harimo na SADC, dukwiye guharanira kwimakaza amahoro muri kano gace.”

Uretse Afurika y’Epfo, Malawi na Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania byiyemeje kohereza ingabo muri ubwo butumwa bwasimbuye ubw’Umuryango w’Afurika yIburasirazunba (EACRF) bwasezerewe ku butaka bwa RDC bushinjwa kujenjekera inyeshyamba za M23 mu gihe inshingano bwari bufite yo gucunga ibice M23 yari yarafashe ikabirekura yagendaga neza.

Ubutumwa bwa SADC bwemejwe muri Gicurasi umwaka ushize. Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impungenge zo kuba RDC yarahanganishije imiryango ibiri.

Perezida Kagame, mu ijambo rye yagejeje ku bari bakurikiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomoje ku bihugu by’Afurika bikomeje kugwa mu mutego wo gushyigikira Politiki iciriritse ishingiye ku moko.

Ati: “Ese mu by’ukuri haba hari isomo twize? Tubona abayobozi benshi cyane barimo n’abo muri Afurika bijandika muri Politiki ishingiye ku moko yongeye kwimakazwa, hategurwa hakanakorwa itsembabwoko.”

U Rwanda rugaragaza ko SADC na yo ihagaze mu ruhande rubi rwo guhohotera no kwica Abatutsi b’Abanyekongo bamaze imyaka myinshi bahanganye n’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside irangajwe imbere na FDLR.

Bivugwa ko ihuriro ry’ingabo zirwanya abo Banyekongo baharanira uburenganzira bwabo, riyobowe na RDC ifatanyije na FDLR, abacanshuro b’i Burayi, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Congo.

U Burasirazuba bwa Congo bubarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 130, umutekano w’ako gace ukaba umaze imyaka 30 ntawo ndetse hagiye hoherezwa ingabo nyinshi zikananirwa kubera inyungu amahanga afite mu mitwe yitwaje intwaro.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE