Kicukiro: Basabwe gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa

Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwasabye abatuye Akarere gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Yabigarutseho ejo ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Masaka.
Yavuze ko mu Murenge wa Masaka mu myaka ibiri ishize habonetse imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage basabwe kandi gutanga amakuru. Ati: “Dukomeza gukangurira abantu bose bazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, aho yaba iri itarashyingurwa ko bahavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Akarere ka Kicukiro gatangaza ko hari imibiri yaboneste izashyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga ndetse n’indi yabonetse mu Murenge wa Kicukiro na Nyarugunga izashyingurwa tariki 22 Mata 2024.
Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro busaba abaturage gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bugira buti: “Icyo nabwira abaturage ni ukwitabira gahunda zitandukanye zateguwe mu rwego rwa buri murenge uzibukiraho.”
Mutsinzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.
Hashyizweho gahunda zitandukanye zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabanyana Assumpta wari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere, yavuze ko hirya yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abarokotse Jenoside bishimira igihugu barimo.
Yagize ati: “Kwibuka twumva dusubije abacu agaciro. Mbere abibuka bavugaga ibibazo bafite ariko ubu bavuga aho bageze biteza imbere kubera ko basubijwe ubuzima bakongera kubona urumuri rw’icyizere cyo kubaho.”
Yasabye abacitse ku icumu gukomera kandi bakumva ko bafite igihugu bityo bagasigasira ibyagezweho.
Ibi byashimangiwe kandi na Kalinamaryo Theogene, mu kiganiro yatanze cyibanze ku mateka.
Yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurinda no gusigasira ibyagezweho.











Amafoto: Ntwari Anaclet