Ngororero: Abarokotse Jenoside barifuza kurangirizwa ibibazo by’Inkiko Gacaca

Mu mirenge igize Akarere ka Ngororero hatangijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere yibukije inbikibangamiye abarokotse, asaba ko bakemurirwa.
Umuyobozi wa Ibuka muri ako Karere Ntagisanimana Jean Claude nawe yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bukora ibishoboka kugira ngo imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irusheho kuba myiza.
Yagize ati: ” Ndasaba ko ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge nk’ imanza z’Inkiko Gacaca bitararangizwa byakorwa bikava mu nzira.”
Ku rwego rw’Akarere icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya aharuhukiye inzirakarengane 205.
Aho ku Kabaya ni ho umunyapolitiki Leon Mugesera yavugiye imbwirwaruhame rutwitsi avuga ko “Abatutsi bagomba kwicwa bagasubizwa muri Abisiniya banyuze iy’ubusamo bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.”
Bityo yatije umurindi ubwicanyi bwarimbuye imbaga y’Abatutsi mu Murenge wa Kabaya.
Uwatanze ubuhamya Mukamurenzi Beatrice yagarutse ku nzira itoroshye Abatutsi banyuze ubwo bahigwaga n’abicanyi.
Yashimiye ingabo z’u Rwanda zarokoye abahigwaga.
Yagize ati: “Ndashimira ingabo zaturokoye ndetse n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buharanira iterambere ry’Abanyarwanda nta vangura.”
Hanatanzwe ikiganiro kijyanye no kwibuka kivuga amateka y’ibihe bikomeye byaranze isenyuka ry’umuryango nyarwanda cyatanzwe na UWIZEYE Jean de Dieu waturutse muri Association Modeste et Innocent (AMI).
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngororero Ntagisanimana, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banze guheranwa n’agahinda ubu bakaba bageze ahashimishije biyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yijeje ko ibibazo Perezida wa Ibuka yavuze bizabonerwa ibisubizo byihuse kuko ubuyobozi bw’Akarere bubizi kandi bubikurikiranira hafi.
Yasabye abaturage kudatoneka abarokotse Jenoside.
Ati: “Ndasaba abaturage gukomeza kugendera kure icyatoneka inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamaganira kure abayipfobya n’abayihakana.”





