Bangui: Ingabo z’u Rwanda zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zifatanyije n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye birindiro bya gisirikare biherereye mu Murwa Mukuru Bangui, i Bria mu Ntara ya Haute-Kotto na Bossembélé, aho abo basirikare b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage n’abayobozi batandukanye.
I Bangui, ku birindiro bya gisirikare bya Socatel M’poko, Umuyobozi wa batayo y’u Rwanda ihabarizwa Lt Col Joseph GATABAZI, yashimiye inshuti zifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gihe Col Alphonse GAHIMA uyoboye ingabo zoherejwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi yashimangiye agaciro ko kubaka umuryango no kubungabunga umutekano w’abasivili.
Muri Bria mu Ntara ya Haute-Kotto, icyo gikorwa cyo kwibuka cyahurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi ba MINUSCA, ab’Imiryango itegamiye kuri Leta n’ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro.
Umuyobozi wa batayo yoherejwe muri ako gace Col Dr Theogène RURANGWA, yagarutse ku muzi w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ko amahanga yahuza imbaraga mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverineri w’Intara ya Haute-Korto Evalist THIER, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga za Politiki mu kongera guhuza Abanyarwanda binyuze mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Yanashimye kandi kuba u Rwanda rwarageze ku mahoro n’umutekano bisesuye mu myaka 30 ishize nubwo rwari ruhanganye n’ingorane zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Bossembélé, abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ibanze nka Superefe wa Bossembélé Mme Solange MUKOROMBOKA na Meya w’Akarere kabo bari mubitabiriye.
Umuyobozi w’ibirindiro bya gisirikare bya Bossembélé Lt Col PC RUNYANGE, akaba ayoboye batayo ya Rwabatt2, yashimiye abitabiriye bose aboneraho no gushimangira ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro zibutse mu gihe Isi yose yifatanyije n’u Rwanda gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Rwanda igikorwa cyatangirijweku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyizwe indabo ku mva rusange zishyinguwemo abasaga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakurikiraho igikorwa cyo gucamna urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.




