Musanze: Abarokotse Jenoside bise ibigwari abayikoze batatiye igihango   

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bo mu Karere ka Musanze banenze bamwe mu Banyarwanda babiciye ababo babita ibigwari kuko batatiriye igihango cy’ubuvandimwe n’ubunyarwanda bari basangiye.

Mukarusagara Fatuma atuye mu Murenge wa Muhoza akaba avuka   mu Murenge wa Busogo, avuga ko Jenoside yatangiye afite imyaka 20, ariko ngo mbere y’aho yahuraga n’ibibazo bikomeye mu mashuri birimo n’itotezwa no kunnyegwa bamwita inzoka n’andi mazina mabi.

Yagize ati: “Baratwiciye kandi bikorwa n’Abanyarwanda bagenzi bacu, twari dusangiye akababaro k’ubukene n’ibindi bibazo byari biri mu gihugu mbere ya 1990. Baraduhize mu mashuri baduhagurutsa kandi byakorwaga buri mwaka, ibyo kandi byakorwaga n’abantu duturanye twabyariye abana muri batisimu mbese abavandimwe bya hafi. Aba rero njye mbafata nk’ibigwari, tekereza kumena amaraso y’umuturanyi! Barahemutse”.

Mukarusagara akomeza avuga ko byari ibintu bigayitse aho umugore aranga umugabo wa mugenzi we bakamushimuta abizi neza ko bagiye kumwica agapfakara.

Yagize ati: “Aha rero mu Murenge wa Busogo hari Komini Mukingo hayoborwaga na Burugumestiri Kajerijeri, yabanje kujya aza gushomba abagabo n’abasore, igitangaje rero ni uko umugore iyo ava akagera bivugwa ko ari umunyampuhwe, ariko abagore no bo batungaga agatoki ba Data bakabajyana kubaroha mu buvumo bwa Nyarihunga.”

Yashimangiye ko biyo byaterwaga no kubura ubumuntu  mu buryo bugaragara.

Uwimana Jeannine Jenoside yabaye amaze amezi atatu gusa avutse, na we ashimangira ko abakoze Jenoside ari ibigwari, gusa kuri ubu ngo nk’urubyiruko biyemeje guharanira kurwanya icyagarura Jenoside n’igisa na cyo mu Rwanda.

Yagize ati: “Abakoze Jenoside ni ibigwari, ni abagome mbese sinabona uko mbivuga. Njye naje kumenya icyo data yazize maze gukura kuko bamwishe nkiri uruhinja. Ndanenga abantu bagambaniye abaturanyi, inshuti n’abavandimwe, ibi ntibyari bikwiye.”

Yakomeje agira ati : “Ubu rero nkatwo nk’urubyiruko twiyemeje kurwanya ikibi cyose tugakomeza gahunda ya Ndumunyarwanda, ntabwo tuzagwa mu mutego nk’uw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze Fidele Kalimanzira, avuga ko n’ubwo hari bamwe mu Banyarwanda babaye ibigwari, icyo yishimira mu myaka 30 ni uko nta Munyarwanda ugenda yubitse umutwe cyangwa ngo abuzwe uburenganzira bwe mu gihugu.

Yagize ati : “Abakoze Jenoside bayikorera Abatutsi  mu 1994 babaye  ibigwari, ariko icyo nshima ni uko hari abandi Banyarwanda babashije guhagarika Jenoside, ubu rero intego ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho twubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.”

Yakomoje ku mateka ya Busogo ahari indiri y’abarwanashyaka ba M.R.N.D n’abatoneshejwe muri Politiki y’Akazu kuko ari ho Nzirorera Joseph wari Minisitiri akaba n’Umunyamabanga wa MRND wari umwe mu bahezanguni bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.   

Yakomeje agira ati : “Ikindi nshima ni uko twahawe agaciro mu gihugu cyacu.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’imisi 100 yahagritswe muri Nyakanga 1994 n’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi imaze guhitana abasaga miliyoni imwe.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE