Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, abanyarwanda bahatuye n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko igira iti ‘Twibuke Twiyubaka’.

Buri mwaka, abanyarwanda batuye mu Bushinwa bifatanya n’abayobozi muri Guverinoma y’u Bushinwa, Abadipolomate, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, n’inshuti z’u Rwanda kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994.

Nubwo hashize imyaka 30, ibikomere by’abacitse ku icumu biracyari bibisi.

Narcisse Mulinga warokotse Jenoside afite imyaka 11, yatanze ubuhamya bw’ivangura bakorerwaga mbere ya Jenoside ndetse n’uko abo mu muryango we bishwe.

Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikamuha ubuzima kimwe n’abandi barokotse bityo bakongera kubaho.

Yagize ati: “Uyu munsi mfite impamyabumenyi y’ikirenga mu guteza imbere icyaro nakuye muri Kaminuza y’ubuhinzi ‘Anhui Agricultural University’. Inzira zo kwiyubaka zirakomeje. Ndi umugabo wiyubatse, nagiriwe umugisha wo kugira umuryango mwiza urimo umwana ufite imyaka 10.”

Ubuhamya bwa Milinga buhagarariye ubw’abandi bacitse ku icumu banze guheranwa n’amateka ahubwo barushaho kwiyubaka, nkuko byagarutsweho na Amb James Kimonyo uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa.

Yagize ati: “Igihugu cyacu cyarahindutse, cyita ku iterambere, amahirwe n’ejo hazaza, aho tuvuga tuti ‘Ntibizongere’.

Amb Wu Peng wari uhagarariye Guverinoma ya Rubanda y’u Bushinwa yatanze ubutumwa bugaragaza ubufatanye bw’abanyarwanda n’abacitse ku icumu mu gihe nk’iki hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aniyemeza u Bushinwa buzakomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, Siddharth Chatterjee uhagarariye Loni mu Bushinwa yasabye umuryango mpuzamahanga gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guha gasopo imitwe y’intagondwa ikomeje guhembera urwango.

Amb Rahamtalla Mohamed Osman uhagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu Bushinwa (AU) yibukije abitabiriye ibikorwa byo kwibuka ibihe bibi u Rwanda rwagize ndetse n’urugendo rw’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa byo kwibuka mu Bushinwa byaranzwe no kwerekana filimi mbarankuru, gucana urumuri rw’icyizere ndetse n’umuvugo wavuzwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Bushinwa.

Bagaragaje aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu myaka 30 ishize.

Mu minsi 100, Ambasade ndetse n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bazakomeza ibikorwa byo Kwibuka mu Ntara zitandukanye no mu Mijyi.

Inzego z’Ubushinwa, Abadipolomate, n’Abahagarariye imiryango mpuzamahanga bifatanyije n’abanyarwanda batuye mu Bushinwa kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Narcisse Mulinga warokotse afite imyaka 11 yatanze ubuhamya ashimira Inkotanyi zongeye kumuha ubuzima
Abanyeshuri biga mu Bushinwa bavuze umuvugo bagaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE