UDPR irasaba buri wese kuba hafi abarokotse Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), bwasabye ko mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside.

Mu itangazo rya UDPR ritangaza ko rikomeje kubabazwa n’abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatwaye abasaga miliyoni.

Rivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwari buriho kuva kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri.

Ishyaka UDPR rirahumuriza abarokotse Jenoside rigashishikariza buri wese gukomeza kubaba hafi muri ibi bihe.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe umuryango nyarwanda, mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, yasize ibibazo byinshi by’ihungabana, abarwayi benshi bagize ibikomere n’ubumuga budakira.

Impfubyi n’abapfakazi basigaye iheruheru n’ibikorwaremezo byasenyutse ari byinshi, gusa ubuyobozi bw’u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwagaruye ituze, bwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda ubu abarokotse Jenoside baratwaje, bafite ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.”

UDPR ishimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wazahuye ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Yarwanyije ivangura aho riva rikagera, yimakaza ubutabera akuraho umuco wo kudahana, arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyikomokaho.

Yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa bituma igihugu kiva mu mage, ubu kibaye ubukombe, umunyarwanda afite icyizere cyo kubaho kugera ku myaka 70, izina ubuhunzi ni amateka ku banyarwanda.

Ishyaka UDPR ryifurije Perezida wa Repubulika n’umuryango we n’inzego zose bafatanyije kuyobora igihugu n’abaturarwanda bose, gukomera muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ry’ubuyobozi bwa UDPR rikomeza risaba abarwanashyaka baryo gukomeza kubumbatira ubumwe ndetse no gusura Intwaza.

Rigira riti: “Bayoboke b’Ishyaka UDPR, muzarangwe n’ubupfura, muba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,  mwitabira gufasha abagizweho ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi, musura Intwaza n’ibindi bikorwa byinshi bihumuriza abarokotse.

Mukomeze kubumbatira, indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, kugira ishyaka n’urukundo muharanira ishema ry’igihugu, mukomeze mutoze urubyiruko kumenyako gushyira ubunyarwanda ku isonga, ari ryo pfundo ry’ubusugire bw’igihugu cyacu.

Intego yacu ni ukubambatira ibyo twagezeho, turushaho kubyongera, twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, gukora cyane, kubana neza n’abandi kwita ku nyungu z’u Rwanda mbere ya byose.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE