Muhanga: Ba Dasso bihaye  umukoro wo kurinda amateka ya Jenoside

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mata 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano Dasso biyemeje ko bagiye kurushaho kurinda amateka agaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwanga ibyatandukanya Abanyarwanda byose.

Ibi byagarutsweho ubwo bakoraga umuganda wo gusukura ku rwibutso rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside bari bahungiye i Kabgayi baturutse imihanda yose bahizeye amakiriro.

Bamwe mu bagize uru rwego baravuga ko bagiye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abarokotse Jenoside ndetse no kurwanya abagaragaza ingengabitekerezo iganisha ku macakubiri n’amoko ku bantu batarabasha kuyavamo.

Uwamahoro Yves avuga ko mu gihe cyo kwibuka bagiye kurushaho kwiga amateka no kubungabunga ibimenyetso bigenda bigaragara bikomoka ku mateka yasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize Ati”Nkatwe duhura n’abaturage bari mu ngeri nyinshi hari abafite amateka akakaye banyuzemo no kuyigiraho uburyo hanabungabungwa ibimenyetso bigenda bigaragara bikomoka ku mateka yasizwe n’ibihe bibi Abanyarwanda bagiye banyuramo kugera ubwo Abatutsi bicwa nabo babanaga basangiraga.”

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano mu Karere ka Muhanga, Hozane Murigande avuga ko bateguye iki gikorwa.

Yagize ati: “Duhereye ku bikorwa byose dukora twararebye dusanga dukwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside kandi iki ni kimwe mu bikorwa tuzakora twifatanya mu kuzirikana no gusigasira amateka n’ibimenyetso by’abazize Jenoside yakorewe abatutsi”.

Yongeyeho ati: “Ikindi turasaba ba Dasso ko baharanira kugera ku byiza bakanga kandi bakarwanya uwaza yifuza gusubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge bwacu tugezeho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko uru rwego ndetse n’izindi zatangiye kugaragaza ko ziri hafi y’abarokotse Jenoside.

Ati: “Turashimira uru rwego ndetse n’abandi bakoze umuganda ahantu hatandukanye hari amateka ya Jenoside ku nzibutso ariko turanabasaba ko bazakomeza kuba hafi Abatutsi barokotse Jenoside kugira ngo babahumurize kuko kutababa hafi bibagabanyiriza icyizere cyo kubaho ariko bakarushaho kujijukira kumenya amateka ya Jenoside kuko ari ingenzi.”

Yongeyeho ko bakwiye kwitabira ibiganiro bizatangwa mu bihe bitandukanye naho bazaba bakorera ariko kandi bakagira uruhare mu ikumira ry’abagifite amateka mabi yabase imitima yabo.

Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo Abatutsi basaga10 000 mu gihe amakuru avugwa n’abari bahahungiye bavuga ko i Kabgayi hari hahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 50 bahizeye amakiriro.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mata 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE