Polisi yatangaje impinduka ku ikoreshwa ry’imihanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko imihanda izakoreshwa ejo ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.
Mu butumwa polisi yatambukije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko bitewe n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hateganyijwe impinduka ku ikoreshwa ry’imihanda.
Imihanda irimo uturuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali – Giporoso – Chez Lando – BK Arena – Gishushu – KCC – Sopetrade – Peage – Serena Hotel n’indi nka KCC- Ninzi – Kacyiru – Kinamba – Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Yamaha – Serena Hotel izaba ikoreshwa n’abashyitsi.
Abatwara ibinyabiziga basabwe gukoresha imihanda nk’uwa Kanombe – Busanza – Mu itunda – Kabeza – Niboye – Sonatube – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo.
Abatwara ibinyabiziga bazakoresha Umuhanda wa 12 – Kigali Parents School – BK Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kagugu – Karuruma – Gatsata – Nyabugogo.
