Kwibuka30: Hari abakuru b’ibihugu bageze mu Rwanda

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 06 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, yageze mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abiy Ahmed wari kumwe n’umugore we Zinash Tayachew, bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse, ubwo bari bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali.
Muri uyu mugoroba kandi Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, na we yageze mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yageze mu Rwanda aho yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka. Akigera i Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, Andry Rajoelina wa Madagascar n’umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry, Lauriane Darboux, bageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu.
Hategerejwe abandi barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Bill Clinton ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné.
Aba bayobozi bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.
Guverinoma y’u Rwanda kandi izaganira na bo ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano wa rwo na buri gihugu, hagamijwe inyungu z’ababituye.



