Kwibuka 30: Abazitabira urugendo rwo Kwibuka ntibazarenga 3 000

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hashize imyaka 4, urugendo rwo kwibuka rwari rusubitswe kubera ko icyorezo cya COVID-19 cyadutse muri 2020 hagashyirwaho ingamba zo kucyirinda aho mu ngamba zariho harimo kugabanya kwegerana kw’abantu kugira ngo batanduzanya. Kuri ubu mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwo rugendo rwongee gusubizwaho ariko abarwitaba ntibagomba kurenga 3 000.

Ni urugendo biteganyijwe ko ruzatangira tariki ya 7 Mata ku isaha ya saa munani z’amanywa rukazatangirira ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, rukazasorezwa kuri BK Arena, ari na ho hazatangirizwa kuri uwo munsi, umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mupenzi Nuru Isreal, Perezida w’Umuryango Uharanira gusakaza Amahoro n’Urukundo (PLP), ari na wo utegura urwo rugendo, yatangaje ko mu gihe urwo rugendo rwo Kwibuka rwongeye gusubukurwa hari ibyahindutse birimo aho rwakorerwaga n’imibare y’abazarwitabira.

Yagize ati: “Ubushize byaberaga muri Sitade Amahoro yakiraga abantu 25,000 babaga bitabiriye, kuri ubu aho ruzasorezwa ni muri BK Arena, umubare na wo w’abazitabira uzagabanyuka ni 3000.

Mupenzi yashimangiye ko umubare wagabanyutse bitewe n’aho abantu bazahurira kandi kwandika abantu bazitabira byararangiye.

Yavuze ko abazitabira harimo abazaturuka mu nzego zitandukanye barimo Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda batumiwe kugira ngo baze kwifatanya n’Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwibuka.

Urugendo rwo Kwibuka rwatangiye mu mwaka wa 2009, rutangijwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango PLP.

Ni urugendo rukorwa hagamijwe gutera imbaraga urubyiruko rw’u Rwanda na bagenzi babo hirya no hino ku Isi, bafatanya guhaguruka bakarwanya Jenoside.

Muri urwo rugendo kandi ruba ari imfashanyigisho ikoreshwa na PLP mu gusobanurira urubyiruko ibyabaye mu gihe cya Jenoside, kugira ngo bakoreshe ubumenyi bazi nk’intwaro yo gukumira Jenoside.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE