Muri 2026, u Rwanda rwizeye kuziba icyuho mu bakobwa biga siyansi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yizeye kuziba icyuho cy’ubuke bw’abakobwa biga siyansi bitarenze mu mwaka wa 2026, binyuze muri gahunda zashyizweho zo gukundisha aya masomo abana b’abakobwa bakiri bato.

MINEDUC yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024, ubwo hasozwaga amahugurwa yiswe African Can Code Inititiative(AGCCI), yahawe abana b’abakobwa 75 bo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Ni gahunda yashyizweho nk’intego z’ibihugu bitandukanye ku Isi n’u Rwanda rurimo, hagamijwe guhangana n’icyuho cy’abana b’abakobwa bamwe batinya amasomo ya Siyansi n’ay’ikoranabuhanga bakayaharira abana b’abahungu.

Muri aya mahugurwa abana b’abakobwa baherewemo ubumenyi mu bya sinyansi n’ubumenyi mu bya mudasobwa, hagamijwe guhanga udushya no kubakundisha aya masomo ndetse no guhangana n’ibibazo biri mu sosiyete.

Umuyobozi Mukuru mu bya Tekiniki, muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC Gatabazi Pascal, yagaragaje ko aya masomo aba bana b’abakobwa bahawe yitezweho umumaro ushimishije kandi bagaragaje ko babishoboye.

Yagize ati: “Izi ni imbaraga zishyirwamo n’igihugu n’abafatanyabikorwa, abana b’abana b’abakobwa ni ukubatinyura Siyansi hakiri kare kuko dufite umubare mukeya w’abana b’abakobwa biga Siyansi no muri za Kaminuza.”

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi biteza imbere umwana w’umukobwa no gukuraho imbogamizi zimwe zimudindiza mu masomo.

Gatabazi kandi yahamije ko intego u Rwanda rwihaye ko mu mwaka wa 2026 ruzaba rumaze ruziba icyuho cy’ubuke bw’abana b’abakobwa biga siyansi ruzaba rumaze kuyigeraho.

Akavuga ko ubu abakobwa biga siyansi n’ikoranabuhanga bari ijanisha hafi rya 50% bityo ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hategurwa gahunda zitandukanye zo kubakundisha aya masomo.

Keza Risa Rurangirwa, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 w’amashyuri yisumbure kuri FAWE Girls School mu mujyi wa Kigali, yavuze ko we na bagenzi be kwiga aya masomo, byabongereye  ubumenyi buhambaye bwa mudasobawa n’ibijyanye no gukoresha ubwenge buhangano (Robot).

Ati: “Icyanshimishije muri iyi minsi 10 tumaze, twamenye gukora imbuga za murandasi, no gukoresha Robot[..] ibyo namenye nzabisangiza bagenzi banjye muri sosiyete mpereye ku bo twigana kuko ubu bumenyi ntabwo buri mu mashuri asanzwe.”

 Jennet Kem, Uhagarariye ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), yavuze ko bateguye iyo gahunda bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe gukarishya ubumenyi bw’aba bana b’abakobwa 75, bigishwa amasomo y’ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi ari gahunda ikomeje.

Ati: “Kuri njyewe icyo bimaze ni ikintu kinini cyane,uhereye ku bana b’abakobwa bafite imyaka 13 kugera kuri 16 bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byugarije Leta,nk’imihindagurikire y’ibihe, aba bakobwa mu minsi 10 bakoze imikoro ngiro bagaragaza ibisubizo ku bibazo bihari byugarije ibidukikije, bashaka uko gucana inkwi, byasimbuzwa Gaze. Abo bana b’abakobwa bazakurana imyumvire myiza ndetse n’ubumenyi no gukomeza gukorera hamwe bashaka ibisubizo byugarije ibidukikije.”

Ayo mahugurwa y’icyiciro cya kabiri yiswe African Girls Can Code Initiative (AGCCI) yateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) n’abandi bafatanyabikorwa.

Abahuguwe bahawe mudasomba ngendanwa zo kubafasha gukomeza kwiga siyansi bashishikaye.

Imibare yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2021/2022 yagaragaje ko abanyeshuri biga amasomo ya siyansi (STEM) mu mashuri yisumbuye bari 158,809, harimo abahungu bari kuri 52.3% n’abakobwa bari kuri 47,7%. Abakobwa bigaga amasomo ajyanye na siyansi mu myuga y’igihe gito (TVET) bari kuri 26.7%.

Ni mu gihe imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ku Isi abagore bari mu nzego zifite aho zihuriye na siyansi, ikoranabuhanga n’imibare(STEM) ari 28,4%, abo muri Afurika yo  munsi y’ubutayu bwa Sahara  ni 30%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE