Kayonza: Umuhanda Kabarondo- Nyankora udacaniye utuma abawukoresha  bamburwa

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abakoresha umuhanda Kaborondo-Nyankora mu Karere ka Kayonza babangamiwe no kuba uyu muhanda utagira amatara awucaniye, bituma hari abitwikira umwijima bakabambura ibyabo ndetse bakanabakomeretsa bavuye mu ishyamba rya Mbarara.

Ni umuhanda uva mu mujyi wa Kabarondo-Nyankora ukomeza ujya muri Pariki y’Akagera bavuga ko ahitwa mu Makorosi, abagizi ba nabi baturutse mu ishyamba riri ku musozi wa Mbarara, batega abaturage baba bavuye mu masoko ari i Kabarondo bitwaje ko umuhanda udacaniye, bakabambura ibyo bafite.

Gutega moto nabyo biba bitizewe kuko bazitega amabuye bakambura abamotari n’abagenzi baba batwaye.  Bifuza ko washyirwaho amatara bikagabanya uru rugomo ruhakorerwa.

Ndungutse Theodore ni umumotari yagize: “Mu minsi ishize bateze mugenzi wacu ariko agira amahirwe haza imodoka baramurekura bariruka. Hari abamotari bahatererwa amabuye cyangwa bakayabatega kugira ngo abagushe.

Hari moto zimaze kuhaburira ku buryo bidusaba gutaha kare mu masaha ya saa moya z’umugoroba ngo tutahahurira n’ibyago kuko udatashye kare bayigukura hejuru.”

Yakomeje agira ati: “Uyu muhanda umurikiwe byakemura iki kibazo kuko ntibazongera kudutega amabuye cyangwa ngo bambure abaturage bitwaje umwijima uhaba. Imodoka ziva i Nasho zitwaye imizigo n’imyaka zidatwakiriye ntizahanyura zidafitemo abantu inyuma hejuru bagenda bayicunga.”

Rukundo Blaise yagize ati: “Ntiwamenya abari bo kuko ni insoresore zigorobereza mu ishyamba zabona abagenda n’amaguru zikabambura ibyo bafite. Baba ari ikipe y’abasore nk’abatanu, batandatu no kuzamura. Nta muturage wahanyura bugorobye kuko akenshi ku munsi w’isoko wo ku wa Mbere no ku wa Kane ni bwo bambura cyane abaturage. Bakwatse ibyo ufite, ntubibahereza bakugirira nabi.”

Kamali Tito yagize ati: “Abaturage n’abamotari barabatega. Iki kibazo kugira ngo gikemuke nuko uyu muhanda wamurikirwa kuko bitwaza umwijima mwinshi uba uhari akaba ari bwo bakora ibyo.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Basiime Kalimba Doreen yavuze ko ikibazo cyo kuba umuhanda utamurikiwe bakizi kandi bamaze kugishyira mu byihutirwa bizakorwa mu ngengo y’imari ya 2024/2025.

Yagize ati: “Iki kibazo twagishyize mu igenamigambi ry’ibizakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari. Ahari kaburimbo hakwiriye kumurikirwa kuko mu byifuzo by’iterambere abaturage bakeneye, ni ngombwa kandi urugendo rw’iterambere rurakomeje ntiruhagarara, ibyiza byo kuba barahawe umuhanda wa kaburimbo bigaragaza ko bakeneye ibindi byiza kurushaho.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke ku basore batega abaturage bagiye kugihagurukira kandi hagashyirwa imbaraga n’abagizi ba nabi bagafatwa.

Uyu muhanda ureshya na kilometero 28, ukaba uturuka mu Murenge wa Kabarondo ukagera ku marembo ya Pariki y’Akagera aherereye mu Murenge wa Rwinkwavu, ndetse haniyongeraho ibindi bilometero bitanu bizamuka mu Murenge wa Kabare uciye mu Kagari ka Nyankora.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mata 5, 2024 at 7:01 pm

Aliko mujye mugenda gake mureke gukabya abandi imihanda nitaka nibyobo none mwe Leta ibahaye kaburembo aho gushima ngo mwitonde abandi nabo Leta irebe iko ibatabara mutangiye indururu ngo bareke abandi babanze babacanire kuruwo muhanda! niba hali abajura mujye mutaha kare niba aho mudakora irondo mutegereze igihe bizakorerwa ubwose igihe Hali itaka ko mutasabye ayo matara

Karambizi Theoneste says:
Mata 6, 2024 at 8:51 am

Mugihe hatarashyirwa Amatara
Hakagombye gukazwa umutekano hashyirwaho irondo rihoraho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE