KICUKIRO: Abaturage bibukijwe kugira umuco w’isuku

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, mu bukangurambaga bwahariwe umutekano isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira ry’abana abaturage bo mu Murenge wa Gatenga bibukijwe kwita ku isuku.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano byatangijwe muri Werurwe 2024.

Huss Monique, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gatenga bashyira ibikoresho bya Kandagirukarabe ndetse na Puberi ahahurira abantu benshi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko hagira abanyanyagiza imyanda ndetse no gufasha abaturage gukomeza kugira umuco wo gukaraba intoki.

Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Water for People, yatanze bimwe mu bikoresho biyungurura amazi (Water Filters) byahawe amarerero mu rwego rwo gufasha abana bato kunywa amazi meza.

Monique, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Kicukiro, yashimye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga isuku.

Yagize ati: “Nkuko mubizi mu Mujyi wa Kigali turangwa n’Isuku, Umutekano, Umurimo unoze kandi wihuse, mfashe uyu mwanya ngo mbashimire kuba mwitabiriye iki gikorwa cy’umuganda w’isuku.

Ibi bikoresho twabahaye mu rwego rwo kubungabunga isuku, turifuza ko mwabifata neza ndetse tukabyongera, nongeye kandi kubibutsa kugira isuku aho mutuye, ku mubiri ndetse n’aho mukorera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko ubukangurambaga bugiye gukomereza mu yindi Mirenge igize aka Karere.

Amafoto: Ntwari Anaclet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE