Perezida wa Czech Pavel ategerejwe mu ruzinduko mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuva kuri uyu wa 5 Mata 2024, Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, aragirira uruzinduko mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu Mukuru w’Igihugu aza kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’uko Perezidansi ya Czech yabitangaje

Ibitangazamukuru byo muri Czech byatangajeko   Perezida Général Petr Pavel aje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange, Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu bandi bayobozi bazitabira Kwibuka ku nshuro ya 30, Umuhango uzaba tariki ya 7 Mata 2024, harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa uzaba uhagarariye Perezida Emmanuel Macron n’abandi banyacyubahiro.

Ni umuhango uzanitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye barimo abayobozi cyangwa abahoze ari abayobozi mu bihugu n’imiryango itandukanye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE