U Rwanda na Polonye byiyemeje guteza imbere siyansi

U Rwanda na Polonye byasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubutwererane mu bya siyansi no guhererekanya ubumenyi hagati y’Ishuri Rikuru rya Nicolaus Copernicus Academy (Copernican Academy) n’ibigo ndetse na Kaminuza biteza imbere siyansi mu Rwanda.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland Prof. Shyaka Anastase ndetse na Prof. Krzysztof M. Górski, Umunyamabanga Mukuru wa Kaminuza yitwa Akademia Kopernikańska, ku wa Kane tariki ya 4 Mata.
Isinywa ry’ayo masezerano rije rikurikira ibiganoro byabaye ku wa 28 Werurwe byahuje Ambasaderi Prof. Shyaka n’abahagarariye Ishuri Rikuru ryitwa Copernican Academy ari bo Umunyamabanga Mukuru Prof. Krzysztof M. Górski n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’iryo shuri Prof. Witold Mazurek.
Icyo gihe n ibwo impande zombi zaganiriye ku kurushaho kunoza ubutwererane mu rwego rwa siyansi, cyane ko iryo shuri Rikuru ari Ikigo Mpuzamahanga gihuriza hamwe abahanga mu bya siyansi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Nanone kandi, icyo kigo ni cyo cya mbere cy’Igihugu gishyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo gukurikirana imiterere y’Isi hashingiwe ku bushakashatsi mu bya siyansi (Copernicus Programme).
Mu mpera z’ukwezi gushize Ambasaderi Prof. Shyaka ni bwo yemeranyijwe n’abo bayobozi ko amasezerao yagombaga gusinywa mu birebana no gufatanya mu kwimakaza ubushakashatsi mu bya siyansi, gutegura no gushyira ku murongo inama zihuza abahanga bo mu bihugu byombi, Inama mpuzamahanga, ibiganiro nyungurana bitekerezo byose bijyanye n’ibikorwa bya Kaminuza.
Nanone kandi abayobozi bagaragaje ubushake bwo guhererekanya abanyeshuri bongererwa ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Kaminuza ya Copernican Academy ni kaminuza iri mu zigezweho ku mugabane w’u Burayi, yibanda ku nzego z’ingenzi mu bushakashati mu bya siyansi yatanzwe n’ikigo gikurikirana ubumenyi bw’imibumbe n’inyenyeri, imibare na siyansi karemano, igikurikirana ubumenyi bw’ubuvuzi, ubukungu n’icungamurungo, ubucurabwenge n’iyobokamana ndetse n’ubumenyi mu by’amategeko.
Nanone kandi iyo Kaminuza ireba no mu zindi nzego z’ubushakashatsi ndetse ikanongeraho gukorana bya hafi n’ishami rishinzwe gutanga ibihembo mpuzamahanga ku bahanga mu bya siyansi mu nzego zitandukanye.


