Rhenanie Palatinat yiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine yakiriye Umuyobozi w’Intara ya Rhenanie Palatinat mu Budage Malu Dryer uri mu Rwanda hamwe n’itsinda ayoboye.

Umuyobozi w’Intara ya Rhenanie Palatinat Dryer yagiranye ibiganiro na Minisitiri Dr Uwamariya Valentine birambuye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere ubufatanye, banagaragaza ibyo biyemeje ndetse bazagiranamo ubufatanye.

Dryer kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku ngingo zitandukanye harimo ubuzima, uburezi n’ibindi.

Umuyobozi w’Intara ya Rhénanie Palatinat Malu Dreyer, n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda bahashyitse kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024.

Iryo tsinda ryaje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uzaba ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 ubwo hazatangizwa icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE