U Bufaransa bwari guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi- Perezida Macron

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko u Bufaransa bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bashoboraga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bukaba bwarabuze ubushake bwo kubikora.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata, mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi yose mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Kwibuka 30).

Ibiro bya Perezida Macron byatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azatanga ubutumwa ku munsi nyirizina wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka no guha icyubahiro abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa bwihariye azatanga ku ya 7 Mata abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda no kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Muri ayo mashusho hari aho Pereizda Macron agira ati: “U Bufaransa, bwashoboraga guhagarika Jenoside bufatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse n’abo muri Afurika, bwabuze ubushake bwo kubikora.”

Mu mwaka wa 2021, ubwo yasuraga u Rwanda mu mpera za Gicurasi, Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba imbabazi mu izina rya Leta y’icyo gihugu.

Amwe mu mafoto y’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari mu Rwibutso rwa Kigali

Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye ubutwari bwa Guverinoma y’u Bufaransa mu kwemera uruhare bwagize mu mateka y’u Rwanda.

Yanashimangiye  ko handitswe ipaji nshya y’umubano urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa icyo gihe bwari bufitanye umubano w’akadasohoka na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva yatorerwa manda ya mbere yo kuyobora u Bufaransa, Perezida Macron yashyize imbaraga nyinshi mu guharanira kuzahura umubano w’ibihugu byombi aho yaje no gushyiraho itsinda ry’impuguke ryakoze raporo igamije kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mahano yagwiriye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Bitaganyijwe ko muri ubwo butumwa buzatangazwa ku Cyumweru, Perezida Macron azongera kwibutsa ko ubwo Jenoside yakorewaga Abatutsi umuryango mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kumenya no gufata ingamba zishingiye ku bumenyi wari ufite kuri Jenoside zinyuranye zabaye mbere.

Perezida Macron kandi azongera gushimangira ko u Bufaransa buri kumwe n’u Rwanda n’Abanyarwanda mu kwibuka miliyoni y’abana, abagore, abagabo n’abasheshe akanguhe bishwe bahowe gusa kuba baravutse ari Abatutsi.

Ibiro bya Perezida Macron byatangaje kandi ko mu muhango wo Kwibuka 30, u Bufaransa buzahagararirwa na na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Stéphane Séjourné, cyane ko Perezida ubwe azaba yitabiriye umuhango wo kwibuka abishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE