Nyamagabe: Amazi y’Umugezi wa Mwogo yangije ikiraro gihagarika ubuhahirane

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage batuye mu Mirenge ya Musange mu Kagali ka Jenda no mu Murenge wa Mbazi mu Kagali ka Manwali baravuga ko umugezi wa Mwogo wangije ikiraro gihuza iyi mMirenge ku buryo ubuhahirane bwahagaze.

Bamwe muri bo baganirije Imvaho Nshya baravuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kugira ngo abaturage bakomeze kugenderana.

Kanani Gaspard avuga ko iki kiraro cyari gikomeye cyane ariko amazi yagiye atwara ubutaka kugera ubwo anahagarika ubuhahirane bw’Imirenge yombi kugeza ubu ntawambuka.

Yagize ati: “Iki kiraro kirakomeye ariko amazi yatwaye ubutaka bwari bugifashe kugera ubwo yageze no ku muhanda nawo uragenda bityo ubuhahirane burahagarara ubu ntawambuka.”

Rudasingwa Camiel avuga ko icyo kiraro cyakoreshwaga n’abantu bahambukiraga bo mu Mirenge igihuriraho none bikaba bibasaba kunyura kure.

Ati: “Iki kiraro cyakoreshwaga n’abatuye iyi Mirenge yombi ariko harangiritse biradusaba kujya kuzenguruka tugaca ku rundi ruhande ruzadusaba gukora urugendo rurerure”.

Gakire Jean Leonard avuga ko basaba ubuyobozi kubafasha kubona uko bambuka kuko bibangamiye abahanyuraga harimo n’abana bajya ku mashuri.

Yagize ati: “Turasaba ko ubuyobozi budufasha kubona uko twambuka kuko biratugora bikanagora abana bacu bajya kwiga hakurya mu Murenge wa Mbazi kandi nabo hakurya na bo ntabwo babasha kwambuka. Niba byanashoboka hakubakwa ikiraro cyo mu kirere kuko cyafasha cyane kuko n’ubundi umugezi ugenda wongera ubugari bwawo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo abaturage bavuga bakizi bagishaka amafaranga yo kugisana.

Yagize ati: “Iki kibazo abaturage bavuga ni cyo turakizi ko kibabangamiye ariko turi gushaka uko duhuza imbaraga kigasanwa hakongera hakaba nyabagendwa bagakomeza ubuhahirane.”

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE