Iburasirazuba: Guverineri yasabye Inzego z’ibanze gukorera hamwe

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi bo mu Nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera gukorera hamwe aho byanze zikitabaza ubuyobozi bw’Akarere.
Yabigarutseho ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu wahuje abakozi b’Akarere basaga 400 baturutse mu Kagari kugeza ku Karere.
Ni umwiherero urimo kubera mu kigo cy’ishuri rya Maranyundo Girls School.
Rubingisa yavuze ko ibiganiro abitabiriye umwiherero bazagira, bikwiye kuganisha ku byo babifuzaho.
Yabibukije ko bahagaze neza ariko ko bareba niba Abahinzi barateguye imirima kandi ko bayishyizemo ifumbire.
Akomeza agira ati: “Turabasaba gukorana aho byanze mukitabaza umuyobozi w’Akarere kugira ngo mufatanye guteza imbere umuturage.”
Nyuma y’impanuro abari mu mwiherero bahawe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, biteze ko umwiherero uzasiga bihaye ingamba zo gushyira imbaraga mu guha umuturage serivisi nziza.
Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, yavuze ko muri uyu mwiherero bazahava barebeye hamwe ahari icyuho kugira ngo hakosorwe.
Yagize ati: “Tugiye kongeramo imbaraga, ahari ibyuho tubikuremo dukemure ibibazo by’abaturage mu kubaha serivisi.”
Ibijyanye n’irondo avuga ko bagiye guhindura imikorere kuko hari aho irondo ry’umwuga ritatangaga umusaruro.
Akomeza agira ati: “Icyo tugiye gukora ni ukuzamura uruhare rw’abaturage, umutekano bakumva ko na bo ubareba.”
Gashumba Jacques, na we witabiriye umwiherero, yemeye ko mu mikorere yabo ya buri munsi hari icyaburagamo.
Kuri we, gushyira umuturage ku isonga ntibikwiye kuvugwa ku munwa gusa ahubwo ko bikwiye no gushyirwa mu bikorwa.
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, asobanura ko hateguwe umwiherero mu rwego rwo kwisuzuma no kurebera hamwe ibyo babona bitagenda uko bikwiye kuba bigenda bityo bafate ingamba bose bari hamwe.
Ati: “Ni igihe dufashe kugira ngo turebe ari iby’imihigo, imitangire ya serivisi, ibigenda n’ibitagenda hanyuma dufate ingamba twese turi kumwe.”
Avuga ko ingamba zizava mu mwiherero zizatuma bakosora ibyo bakoraga nabi cyangwa bitagendaga neza kandi bahari.
Ati: “Twumva ari umwanya wo kugira ngo twinenge ibyo tudakora neza, twigiraneho ibyo dukora neza hanyuma dusubire mu ngamba dutanga serivisi inoze kurushaho.”
Hifujwe ko umukozi w’Akarere wese witabiriye umwiherero yiyumvamo uruhare rwe mu iterambere ry’umuturage.
Mutabazi akomeza agira ati: “Turifuza ko tuva hano abantu bumvise uruhare rwa buri wese muri iryo terambere dushaka mu mibereho y’umuturage.”
Umwiherero w’abakozi b’Akarere ka Bugesera kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku Karere ubaye mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Isi yifatanye n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







