Umuhanzi KarehB mu gahinda ko gupfusha umwana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo z’igikuyu Mary Wangare Gioche uzwi nka KarehB ari mu gahinda ko gupfusha umwana we Josef Muduli wari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu musore wari ukiri muto yari mu bagenzi bari muri bisi ya Easy Coach yakoze impanuka yabereye mu kayira ka Mamboleo i Kisumu muri Kenya, ubwo yari arimo kuva ku ishuri.

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda muri icyo gihugu, zemeje iby’uko iyi mpanuka yabaye kandi umuntu umwe ari we wahasize ubuzima, mu gihe abandi bakomeretse, iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

KarehB yavuze ko bamenye iby’iyi nkuru y’akababaro ubwo babonaga ku mbuga nkoranyambaga hacaracara amakuru y’iyo mpanuka.

Avuga ko bari baraye bategereje ko ataha bagaheba kugeza ubwo babibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gusangiza inkuru y’akababaro abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibyamamare n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gisata cy’imyidagaduro byihutiye guha uyu muhanzi ubutumwa bw’ihumure.

Mu byamamare byamwihanganishije harimo Jose Katutura w’inshuti ye magara banahuriye mu kuririmba indirimbo zo mu rurimi rw’igikikuyu.

Yagize ati: “Mbabajwe no kumva inkuru y’urupfu rw’umuhungu wa KarehB Joseph, wahitanywe n’impanuka y’imodoka, Imana igukomeze kandi iguhe ihumure mu bihe nk’ibi bitoroshye ku mwana w’umuntu”.

KrehB ni umuhanzi ukunzwe muri Kenya umenyerewe cyane mu njyana ziri mu rurimi rw’Igikuyu rukunzwe gukoreshwa muri Kenya yo hagati.

Ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo nka Niwandigire, Ndimunogu n’izindi z’abahanzi yagiye asubiramo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE