Afurika y’Epfo: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yeguye

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza kuri ruswa avugwaho ubwo yari Minisitiri w’Ingabo.
Inzu ya Mapisa-Nqakula mu kwezi gushize yarasatswe ubwo bari mu iperereza kuri ruswa, ariko nta bisobanuro birambuye byigeze bitangwa ku iperereza cyangwa ku birego yaba akurikiranyweho.
Mu magambo ye ku mugoroba w’uyu wa 03 Mata, yavuze ko kwegura kwe atari ikimenyetso cyangwa kwemera icyaha ku bijyanye n’ibirego yaba akurikiranyweho.
Gusa igitangazamakuru cya Leta y’iki gihugu, SABC News, cyatangaje ko akekwaho kwakira amamiliyoni ya ruswa y’uwahoze ari rwiyemezamirimo wakoranaga n’igisirikare.
Mapisa-Nqakula yaje gufata ikiruhuko kidasanzwe nyuma yo gusaka mu rugo rwe kandi kugeza ubu nta byaha arashinjwa ndetse nta n’itangazo rimuta muri yombi rirasohoka.
Mapisa-Nqakula yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2012 kugeza mu 2021.