RIB yakiriye amadosiye asaga 100 harimo n’ay’abapfumu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka 3 rwakiriye amadosiye 117 ashingiye ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi. Abantu baketsweho iki cyaha ni 213 habariwemo n’abapfumu cyangwa abakora ubuvuzi gakondo ndetse n’abiyita abahanuzi.
Ni nyuma y’aho ejo ku wa Kabiri RIB yerekaniye abasore 6 bakurikiranyweho ibyaha birimo n’icyo kwihesha ikintu cy’undi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rubarura 102,400,000 Frw yariganyijwe abantu 213 mu myaka 3 ishize.
Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024 ubwo herekanwaga abagabo Batatu b’abapfumu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Abagabo batatu barimo n’umukongomani bafatanywe impu z’inyamaswa zishwe, uducuma, utubindi, amacupa arimo ifu, utunyamasyo, inzoka, imiti ya kinyarwanda n’ibindi.
RIB itangaza ko inzoka yo mu bwoko bw’inzoka yitwa Kobura (Cobra) n’akanyamasyo, abapfumu babikoreshaga babivanye ku kirwa cy’Ijwi.
Murangira yakomoje ku mikorere y’ibyaha 6 aba bagabo bakurikiranyweho, inavuga ko byakorewe mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyamara aba bose bagiye gukorera Kamonyi baturutse mu Mujyi wa Kigali, aho bakoreraga mu Murenge wa Gikondo, bawimukamo bajya gukorera mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.
Imikorere y’ibyaha abapfumu 3 bakurikiranyweho, RIB isobanura ko hifashishwaga abakomisiyoneri.
Umwe muri abo, ni we wabonanaga n’umukiriya hanyuma abandi babiri barimo n’umukongomana bakajya inyuma ya rido (igitambaro gishyirwa mu cyumba cyangwa mu idirishya) bikitwa ko ari abakurambere.
Akomeza agira ati: “Muri icyo cyumba baba bashyizemo kariya kantu kameze nk’ikirugu, inyuma ya kiriya kirugu haba hari rido, rido yicayemo ngo abitwa Abakurambere […] uri ku ruhembe nk’umuganga ni uriya Kazubwenge (Izina rihinduwe) ni we uvugana n’umukiriya, yavuga bagasubiza muri ya majwi akanganye, ikinyarwanda gipfuye, umuntu bakamutigisa amafaranga bakayamukuramo.
Iyo umuntu akinjira bamusaba gukuramo imyenda yo hejuru, telefoni ugashyira iruhande, bakamusaba amafaranga bumvikanye mbere.”
Murangira, umuvugizi wa RIB, yavuze ko abakomisiyoneri baba baramubwiye amafaranga azaza yitwaje ku ikubitiro kandi hakarengaho igiceri.
Amafaranga yitwaje ni yo atangwa agahabwa abakurambere. Kugira ngo babone andi bihutira kumubwira ko abakurambere banze ituro, bakamurebesha iyo yaturutse hanyuma bakamubwira ngo ahindukire, agahita abona inzoka n’akanyamasyo nk’ikinyemetsi cy’uko abakurambere banze ituro, bigatuma atanga andi mafaranga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko hari umuturage wagiye gushaka abapfumu kugira ngo ashobore kugaruza 50,000,000 Frw yari yibwe ariko asabwa gutanga 8,000,000 Frw birangira atabonye ayo yibwe ni ko gutanga ikirego.
Abajya mu bapfumu, RIB ivuga ko bari mu ngeri zitandukanye, abakize, abato, abashaka ubukire, ababuze urubyaro n’abandi. Ku rundi ruhande, abatawe murimbi ngo biyita abavuzi mu gihe nta cyangombwa babifitiye.
Abapfumu batatu batawe muri yombi tariki 02 Mata 2024, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Nyamirambo.
Uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe cyo kugira ngo bagire uwo babeshya bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.
RIB ivuga ko bose bakurikiranyweho ibyaha 6; Gutunga, guhererekanya, kugurisha, gukoresha inyamaswa yo mu gasozi, gushimuta, gukomeretsa, gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi, gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza.
Ati: “Aba bantu birirwaga bazerereza akanyamasyo n’iyo nzoka. Mu bikorwa bakora, babona umuntu agiye kubatahura bakimukira ahandi.”
Icyaha cya kabiri bakurikiranyweho ni ugushyiraho umutwe wa bagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gutunga ikintu gikomoka ku binyabuzima ndangasano by’ibinyabuzima byashyizwe ku rutonde hakaza n’icyaha cya 6 cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ibi byaha bihanwa n’ibihano bitandukanye. Icyaha gihanishwa igihano gito gihanishwa kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.
Icyaha gihanishwa igihano kiremereye gihanishwa igihano kigera ku myaka 10 ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 5 na 10.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abakora ubupfumu n’ubuvuzi gakondo bumetewe kubivamo kuko ibyo bakora bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Abaturage basabwa gukomeza gutangira amakuru ku gihe ikindi ngo bakibuka ko ubupfumu bushegesha umutungo wabo.
Icyakoze RIB isaba buri muturarwanda waba yaragiye mu bapfumu bakamuriganya amafaranga ko yakwihutira gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye.
Gusa ngo ntizihanganira uwo ari we wese ugamije kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Murangira avuga ko RIB ifite ubushobozi n’ubwenge bwo gutahura abanyabyaha.





Amafoto na Video: Uwamaliya Cécile & RIB