Nyagatare: Abaturage bavoma amazi y’umugezi w’Umuvumba n’inka zishotsemo

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba bakunze kubura amazi bigatuma bakoresha amazi mabi y’umugezi w’Umuvumba ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe nuko amazi bakoresha bayashoramo n’inka.

Bavuga ko kandi babangamiwe cyane nuko batabona amazi buri gihe, abandi bagakora ingendo ndende bajya kuvoma bagasaba ko hakongerwa umubare mwinshi w’amavomero rusange.

Abaturage batuye mu Murenge wa Katabagemu na Nyagatare bavuze ko bafite amavomero make aho batuye ariko by’umwihariko amazi akaba akunze kutabura ku ivomero rimwe riba mu Mudugudu wa Shyirahamwe, nabwo usanga ari benshi bakomata bagahitamo kujya kuvoma amazi y’Umuvumba.

Abaturage basobanura ko ari zimwe mu mpamvu zibatera gukoresha amazi mabi y’umugezi w’Umuvumba ashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Muzungu Deo yagize ati: “Amazi ni make aho dutuye kuko twifuza ko batugezaho amavomero menshi. Hari igihe bayafunga akamara igihe ataza tukayabura, bigatuma tuvoma mu mugezi w’Umuvumba ku buryo hari igihe dusanga bahashoye inka ariko nabwo turayavoma kuko nta bundi buryo twabonamo amazi meza.”

Mukamura Joyce yagize ati: “Tubona hakwiye kongerwa impombo n’amavomero azana amazi kuko kugeza ubu tubona amazi gake. Twagiye kuvoma ibiziba kuko n’icyo gisubizo gishoboka ariko ni ikibazo kuko mu majerekani haba huzuyemo isayo, inzoka mu mazi. Ibi bigira ingaruka kuko usanga turwara indwara ziterwa n’umwanda no kurwara inkorora.”

Rutagengwa Jonas nawe yagize ati: “Turasaba ko niba amavomero atiyongereye nibura bakubaka nayikondo ku mugezi ku buryo yaba asa neza tukajya tunayanywa wenda bashyizemo n’umuti wa siro kandi tudakoresha amazi inka zivuyemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko hari umushinga w’urugomero rwa Muvumba Multipurpose Dam uri kubakwa uzakemura ikibazo kibura ry’amazi naho ataragera.

Yagize ati: “Ugiye Rukomo uhasanga ufite isoko ryo kubaka yaratangiye gukora kandi twiteze ko uyu mushinga uzakemura ibibazo by’amazi abaturage bibaza kuko uzadufasha kubona amazi meza yo kunywa n’aya matungo, uzadufasha kandi no kuhira imyaka. Twiteze ko ari umushinga uzaduha igisubizo kinini kandi impungenge twari dufite zuko waba utaratangira ntazo kuko uri gukora kandi ugiye aho bari ubona ibikorwa ukora.”

Urugomero rwa Muvumba Multipurpose Dam rufite ubushobozi bwo kubika amazi angana na metero kibe miliyoni 54.77 z’amazi. Uyu mushinga kandi byitezwe ko uzajya utanga umuriro ungana na megawati 6.94 ku mwaka ndetse no kuhira imyaka y’abaturage ku buso bungana na hegitari 9,000.

Biteganyijwe ko uzakwirakwiza amazi meza ku baturage batuye mu Mirenge 7 yo mu Karere ka Nyagatare aho bazajya babona metero kibe 50,000 ku munsi.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE