Abasenateri barasaba ko hakongerwa imbaraga muri serivisi z’icyumba cy’urubyiruko ku mashuri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena basanga serivisi zitangirwa mu cyumba cy’urubyiruko cyashyizwe ku bigo nderabuzima zakwimurirwa ku bigo by’amashuri, kugira ngo bifashe abanyeshuri kubona serivisi bisanzuye.

Ku rundi ruhande, izo serivisi zitangirwa mu cyumba cy’urubyiruko ku mashuri zakongererwa imbaraga ku bigo by’amashuri, abaganga bakajya bamanuka bakajya ku bigo by’amashuri gufasha rwa rubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bidakuyeho ko izo serivisi zikomeza gutangirwa mu cyumba cy’urubyiruko ku bigo nderabuzima.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho, Raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena, ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.

Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko icyo cyumba cy’urubyiruko kiramutse gishyizwe ku mashuri byafasha mu gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hashingiwe ku byiciro by’imyaka barimo mu buryo bwisanzuye.

Uwo musenateri ahamya ko aho kiri ku bigo Nderabuzima, abanyeshuri babigana bakeneye serivisi bataba bisanzuye.

Yagize ati: “Ibigo by’urubyiruko biri ku kigo nderabuzima, ahasobanurirwa ubuzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya Sida ni ingirakamaro. Ku kigo nderabuzima bwa mbere uhatekereza mu gihe ugiye kwivuza, bijyana n’iyo nzira, wabwiye umwana ngo naze mu kigo, aze atange amakuru, ahure na nyina wabo waje kwipimisha inda, numva bibangambye. Njyewe rero nkumva byaba byiza iki cyumba ahubwo cyashyirwa ku mashuri. “

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena Umuhire Adrie, yasobanuye ko kwimura icyo cyumba cy’urubyiruko bitashoboka.

Yavuze ko no kugira ngo gishyirwe ku Bigo Nderabuzima ari impamvu y’uko byagombaga kubika amabanga y’urubyiruko ruje rubagana kandi bahabwa amakuru ahagije.

Senateri Umuhire yahamije ko mu ngendo Abasenateri bakoze mu gihe basuraga ibyo bigo basuzumye bagasanga bikora neza aho biri ku kigo nderabuzima.

Ati: “Ibi byumba by’urubyiruko byari byarashyizwe ahantu hiherereye ku buryo ibyo kuvuga ngo najya [urubyiruko) gusaba twa dukingirizo najya gusaba izindi serivisi, arahahurira n’umwe wo mu muryango we abe yagira ikibazo, nkumva rero kuba byarashyizwe ku bigo Nderabuzima ari byiza.”

Na gahunda zo kurwanya Sida zashyizwe ku mashuri, n’imikoranire yazo n’abaganga bagomba gufasha rwa rubyiruko bakamanuka kuko babifitemo ubumenyi kurusha wa wundi ubafasha ku kigo cy’amashuri.

Ahubwo icyo twasanze kidakora ni ukuba bamanuka [abaganga] ku kigo cy’amashuri bakajya kubaganiriza kuko nta bushobozi buhari bwo kubigisha.”

Yavuze ko imbogamizi ihari ari uko icyumba cy’urubyiruko ku kigo nderabuzima kidakora buri munsi ko ahubwo hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukoresha icyumba cy’urubyiruko cyo ku mashuri, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no kubasobanurira ubuzima bw’imyororokere muri rusange.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE