Irani yiyemeje kwihorera kuri Isiraheli

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Irani yavuze ko iza kwihorera kuri Isiraheli nyuma yo kuyishinja kugaba igitero cy’indege kuri ambasade yayo muri Siriya.

Isiraheli yagabye igitero ejo hashize kuri ambasade ya Irani cyaguyemo abagera kuri barindwi barimo n’abayobozi bakomeye.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yavuze ko iki gitero cyasenye inyubako i Damasiko, ihitana barindwi barimo Mohammed Reza Zahedi, umuyobozi mukuru mu ngabo za Irani, na Mohammad Hadi Haji Rahimi.

Irani na Siriya byashinje Isiraheli kuba inyuma y’icyo gitero, iburira “igisubizo gikomeye mu rwego rwo kwihorera”.

Irani yavuze kandi ko Amerika ikwiye “kuryozwa ” impamvu ishyigikiye Isiraheli mu kugaba ibitero.

Igisirikare cya Isiraheli cyo cyatangarije CNN ko ntacyo gitangaza kuri raporo z’amahanga.

Intambara ya Isiraheli na Palesitina yatumye ibi bihugu byinjira mu makimbirane akarishye yatumye n’ibindi bihugu by’amahanga biyinjiramo.

Minisitiri y’Ubuzima ya Palesitina iherutse gutangaza ko kuva intambara yatangira muri Gaza imaze kugwamo abarenga 32.800, ndetse abarenga miliyoni bibasiwe n’inzara.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE