Polisi yafashe abantu 9 bacukuraga amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abantu 9 bo mu Karere ka Rulindo bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bakoraga banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo.
Bafatiwe mu cyuho ubwo Polisi yari mu bikorwa byo kurwanya ubwo bucukuzi butubahiriza amategeko, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, mu bisimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye; mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko nyuma y’uko bari baracukuye ibyobo bituruka mu nzu bikambukiranya umuhanda, bigahinguka mu mugezi.
Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, baje kugera ku nzu ebyiri z’abagabo babiri; umwe ufite imyaka 45 na mugenzi we w’imyaka 30 y’amavuko, bagishakishwa kuko bahise biruka bakibona inzego z’umutekano.”
Yakomeje ati: “Abapolisi bakimara kwinjira mu nzu zabo bahasanze abagera ku icyenda bafatanyaga na bo gucukura binjiriye mu myobo bacukuye mu byumba by’izo nzu, barenzaho beto n’umusambi hejuru y’ibyo byobo, bica munsi y’umuhanda, bigahinguka ku mugezi wa Mahaza uherereye muri metero 200 uturutse kuri izo nzu, bifashishaga amazi yawo mu kuyungurura umucanga.”
Polisi y’Igihugu kandi yatangaje ko abafashwe bafatanywe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ibilo 2 n’ibikoresho bifashishaga bacukura birimo imitarimba 3, ibitiyo 5, ibikarayi bibiri, kasike ebyiri, inyundo umuhoro, iminzani 5 bapimishaga na litiro 15 z’ ubuki banywaga mu gihe bacukura.
SP Mwiseneza yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bikorwa n’uwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe kandi ko bukorerwa ahemewe hadashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga cyangwa ngo hangize ibidukikije, aburira abakomeje kubwishoramo bose ko bazafatwa bidatinze bagakurikiranwa.
Yagize ati: “Batanu muri bariya bafashwe bari binjiye muri iyo myobo mu gihe cya saa kumi za mu gitondo baza kuvamo saa cyenda z’ umugoroba, aho ubwabo bavuga ko batinzemo bitewe n’uko bagezemo bagasanga harimo Gazi, babura umwuka uhagije wo guhumeka ku bw’amahirwe ntihagire uhaburira ubuzima.
Turaboneraho kwibutsa abakora ubucukuzi batabifitiye uruhushya ko uretse kuba bihanwa n’amategeko, nabo ubwabo bashobora kubutakarizamo ubuzima, bityo ko uzakomeza kwica amatwi azafatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, tunaburira abagura bakanacuruza amabuye y’agaciro yabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko babatiza umurindi.”
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.