Ivangura si umwihariko w’ibihugu bitaratera imbere- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko kuba habaho kuronda, by’umwihariko irondakoko atari umwihariko w’Afurika gusa kuko byose biterwa n’ibitekerezo by’abantu usanga bidakura ngo bijyane n’ibihe.
Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 na Royal FM kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, aho yavuze ko abantu bamwe bashobora kuba batumva amasomo ku bijyanye no kuronda, bagakomeza kubitwerera ibihugu bitaratera imbere.
Yagize ati: “Amasomo agomba kuba atinjira neza, kuko ntabwo kuri ibyo ari iby’umwihariko by’aka karere, by’u Rwanda, by’abaturanyi n’ibindi, ariko ushatse wabiganisha no hirya mu bindi bihugu bitari n’iby’Afurika gusa, biragenda bikajya no mu mahanga yandi.
Biriya by’irondakoko (racism) usanga ahantu hose na byo nabishyira aho ngaho nita ko ari intekerezo zitajyanye n’igihe, z’abantu basa nk’aho ubwenge bwabo butigeze bukura nk’uko abantu bagenda bakura.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko ibyo kuronda bitari mu banyafurika gusa.
Ati: “Ntabwo biri mu bakiri inyuma nk’Abanyafurika gusa cyangwa nk’u Rwanda cyangwa abagize ibyo bitekerezo, n’abari hanze twita ngo bateye imbere, iyo uhabonye ivangura kandi politiki ikagendera ku ivangura, bafite politiki y’irondakoko nabo ni nk’aho bakiri ahongaho.”
Yongeyeho ati: “Wowe wakwibesha ukibwira ko bateye imbere mu myumvire, muri politiki, mu gukora ibyo ari byo byose mu buzima bwabo, ibyo kubyita ‘primitivity’ ni ko mbibona, ntaho bifite bishingiye umuntu yahera avuga ati koko ibi ni byo, ni byo bikwiye kuba abantu bakwiye kuba bakora, Ndetse nta n’aho ndabona bigirira abantu inyungu. Ikintu kitagira inyungu cyangiza gusa wahora ukizirikana kubera iki?”