Perezida Kagame yagaragaje aho igitekerezo cyo gutanga imbabazi ku bakoze Jenoside cyakomotse

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko kugira ngo abarokotse Jenoside batange imbabazi ku babiciye ko kwari ukugira ngo hubakwe igihugu cyunze ubumwe kandi kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM cyagarutse ku ngingo zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’igihugu na Politiki Mpuzamahanga.

Ku ngingo ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa u Rwanda rwitegura kizatangira tariki ya 07 Mata 2024, Perezida Kagame yagaragaje aho abarokotse Jenoside bakuye imbaraga zo gutanga imbabazi ku bari bamaze kubicira ababo ndetse no gushobora kubana n’ababakomokaho.

Yagize ati: “Byose bigira aho bishingira erega, bigira imyumvire bigira gusesengura, ubuzima bw’abantu muri Politiki, bijyanye n’abantu n’aho ibihugu bigana, habamo gutekereza.”

Yakomeje agira ati: “Uhereye ku byabaye mu gihugu cyacu, icya mbere, ushaka kubigorora abanza gutekereza ngo byagenze gute? Umuntu yakora iki kugira ngo ibintu bihinduke, ngo abantu bave muri iyi nzira bagane mu yindi bakwiriye kuba barimo, nta muntu numva watekereza ko ibyabaye nta kintu bitwaye ngo dukomerezeho.

Usubije amaso inyuma ukareba neza ari n’abakoze Jenoside ari n’abayikorewe byo birumvikana bo batakaje ubuzima, n’ababikoze abakiriho ukababaza uti havuyemo iki?’ nta kintu na kimwe cy’inyungu bavanyemo.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko nyuma yo kubona ibyabaye hatekerejwe kureba ngo ibyakozwe, icyatumye bikorwa ndetse no kureba uko bitakongera kuba.

Yavuze ko muri politiki yo kwimakaza ikibi bayirwanyije n’ubwo yari yahitanye abantu batabarwa, ko icyari gisigaye kwari ugushako  icyakorwa ngo hubakwe ubuzima.

Ati: “Kubakoraga rero ibyo kwica abantu nta kindi wababaza ni ukubibazwa bakabisabira imbabazi cyangwa se bakabihanirwa uko byari biteganyijwe n’amategeko, hari abatotejwe, abasigaye n’ababo tubagire dute? Hari ibintu nka bibiri bya ngombwa icya mbere ni ukubafasha mu buzima kongera kubaho ntawe uzabatoteza mu buzima bwabo.

Icya kabiri n’ubwo bagize ikibazo bagatakaza ababo n’ibyabo, hari ikintu basaba ariko n’icyo wabasaba, basabaga kandi bagomba guhabwa ni ubutabera, abatugiriye batya bigenda bite? Ugomba kugisubiza.”

Yongeyeho ati: “Ni ukuvuga ngo ikindi wabasaba no kumenya kubaka ubuzima bw’ababo n’abandi bakiriho ndetse nta kuntu byagerwaho hazanywemo na bariya bandi bagize uruhare n’ababo, bandi  ni ko igihugu cyubakwa cyongera kigasubirana[…] n’ababigizemo uruhare abiciwe n’abishwe bose bagombaga kugaruka hamwe, kandi turabibona bigenda bikemuka”.

Yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside basabwe ko batakongera gusubira mu bibi bakoze kandi ko nibanabigerageza bizabagiraho ingaruka.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abakoze ibyaha bya Jenoside basabwe gusaba imbabazi no kutazasubira ndetse no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nka Politiki yimakajwe.

Perezida Kagame yavuze ko abiciwe basobanuriwe ko akababaro bagize ari ak’igihugu cyose kandi kugira ngo igihugu cyiyubake na bo babigiramo uruhare.

Ati: […] uruhare rurenze urw’ubutabera basaba ku buryo burimo kwihanganira ibyabaye ndetse mukagira n’ituze mushobora kwemerera n’abandi bari ku ruhande rw’ababiciye kugira ngo n’abana bacu n’abuzukuru bacu babeho, kugira ngo hadakomeza kuba ibibi byabaye mu mateka yacu”.

Perezida Kagame yavuze kko ugira ngo bigerweho byasabye kutajenjeka kandi utemera kubishyira mu bikorwa bikamugiraho ingaruka.

Umukuru w’Igihugu yasabye abakiri bato n’abakuru muri iki gihe bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ko bareka iyi mitekerereze mibi.

Yavuze ko buri wese yaba umuto n’umukuru bakwiye kwimika Ubunyarwanda kurusha ibindi byose kandi bagakunda igihugu cyabo bafasha muri gahunda z’iterambere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE