Musanze: Abavomaga ibirohwa muri Rwebeya bashonje bahishiwe

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe no gukomeza kuvoma amazi mabi yo mu mugezi wa Rwebeya. Ubuyobozi bw’Umurenge bubizeza ko ubu burimo gushaka igisubizo hubakwa umuyoboro w‘amazi meza wa kilometero zisaga 5.
Akagari ka Ninda ni kamwe mu dukora ku birunga nka Sabyinyo, ariko kugeza ubu kakaba katazi amazi meza uko asa yemwe ngo hari abanywa amazi meza bagiye kwa Muganga cyangwa se mu nama.
Ndimubacu Eliezer wo mu Kagari ka Ninda Ubwo Imvaho Nshya yabasuraga yasanze abana be bavoma mu mugezi wa Rwebeya yavuze ko bahora bizezwa amazi ariko ngo kugira ngo bazayahabwe kuri we yumva ari inzozi.
Yagize ati: “Ubu tuvoma muri uyu mugezi iyo ayo twaretse ku nzu zacu ashize, udafite ikigega hano ashobora kujya kuvoma mu Murenge wa Kinigi na bwo ijerekani imugeraho atanze amafaranga 200, ubu ni twebwe duhora tunywa imiti y’inzoka, abana bacu ndetse natwe kuri ubu isuku igerwa ku mashy,i ni ibintu twakuriyemo ni yo mpamvu usanga ndetse na bamwe mu bamara kwiga bigira mu mujyi kuko baba bamaze gusirimuka, twifuza ko baduha amazi, kuko njyewe mbyumva mu magambo gusa”.
Mukandayisenga Solange wo mu Mudugudu wa Kabari, we avuga ko kudakoresha amazi meza bituma bahura n’indwara zinyuranye.
Yagize ati: “Twebwe dukunze kuvoma amazi yo muri ruhurura abana ndetse baba bitumyemo, ubu rero batubwira ko ngo bazaduha amazi binyuze hirya iyo muri za Ninda, ubu turategereje, mbese hashize igihe kinini twivomera amazi atemba, aha rero habamo inzoka zinyuranye, rwose uwo muyoboro numva bavuga ko uzubakwa bawuduhaye byadufasha.”
Nyamara n’ubwo abaturage bavuga ko basezeranyijwe amazi meza hakaba ngo hashize igihe batayahabwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Vedaste Tuyisenge avuga ko hari umufatanyabikorwa barimo kuwubakana, ahubwo byaba biterwa no kutamenya amakuru kuko kugeza ubu igikorwa cyo kubaka umuyoboro ufite ibilometero 5,3 ugeze ku gipimo cya 98%.
Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi cyakomeje kuba ingume muri aka gace ko munsi y’ibirunga, ariko icyo nabwira abaturage mu bidufashijemo mukabitangaza namwe byaba byiza, ubu harimo kubakwa umuyoboro uzaha amazi Utugari tune two mu Murenge wa Nyange, ariko ingano y’uwo muyoboro n’agaciro umufatanyabikorwa ari we SACOLA ubu waduteye inkunga ni we ubizi neza”.
Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko mu bikorwa bakora harimo no kugira ngo umuturage agire imibereho myiza ngo akaba ari yo mpamvu bahisemo kubaka uriya muyoboro
Yagize ati: “Ku bufatanye n’Umurenge wa Nyange turimo kubaka umuyoboro w’ibilometero 5,3 ukazatwara amafaranga asaga miliyoni 96, uzaha amazi abaturage bo mu Tugari 4 two mu Murenge wa Nyange, twabikoze rero kubera ko koko usanga baravomaga ibirohwa byo mu mugezi wa Rwebeya kandi kuba hari umuturage unywa amazi mabi tubirebera, hari ubushobozi twahisemo kubaka uwo muyoboro, abavuga ko bategereje amazi bagaheba abo ni abatazi ko igikorwa cyatangiye”.
Uwo muyoboro biteganyijwe ko uzatahwa ku mugaragaro muri Mata 2024.
