Nyamasheke: Abararanaga n’amafaranga barashimira Perezida Kagame wabahaye SACCO

Abaturage b’Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke baravuga imyato Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wateje imbere imiyoborere yimakaza serivisi z’imari, ubu bakaba batakibika amafaranga mu mahembe, mu macupa, ku mweko n’ahandi hashyiraga ubutunzi bwabo mu kaga.
Abo baturage bashima Umukuru w’Igihugu ni abakorana n’Ikigo cy’Imari Karambi Vision SACCO, bishimira ko gukorana n’ikigo cy’imari bikomeje gufasha benshi kwiteza imbere binyuze mu kwizigama no guhabwa inguzanyo bagakora imishinga ifatika.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko iyo bibutse uburyo abo bakomokaho bari barishwe n’ubukene kandi bakora, uyu munsi bumva bafite byinshi bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Karambi Umurenge w’Akarere ka Nyamasheke ufite amahirwe akomeye y’iterambere, kuko nubwo udakora ku kiyaga cya kivu no ku muhanda wa kaburimbo wa Kivu Belt, ubuhinzi bw’ikawa, icyayi, ubworozi bw’inka z’ibimasa, n’ubucuruzi bigenda bihindura isura.
Abatuye muri uyu Murenge bishimira ko ibyago byo kwibirwa amafaranga mu rugo byahindutse amateka, kuko kubika mu mahembe, mu ntomvu, ibimuga, amacupa no ku myeko bitakirangwa muri uwo Murenge.
Bavuga ko batangiye kubona inyungu zo gukorana n’ibigo by’imari guhera mu mwaka wa 2009 ubwo begerezwaga SACCO ari nay cyo kigo cy’imari cyari kigeze muri kano gace.
Hakurikiyeho ubukangurambaga bwongerera ubumenyi abo baturage mu bijyanye na serivisi z’imari zirimo kuzigama, kwaka inguzanyo no gukoresha neza amafaranga.
Ntawigira Fabien w’imyaka 53, avuga ko mbere habitsaga mbarwa kuko banki bamenye bwa mbere ari Banki y’Abaturage yagiraga ishami ahirwa mu Kirambo, aho bakoreshaga amasaha nibura 12 kugira ngo bahagere bongere bagaruke imuhira.
Yongeraho ko nk’uwagurishaga ikawa, ikimasa cyangwa ishyamba, yagiraga ubwoba ko agiye kuyabitsa bayamutsindaho mu nzira bitewe n’imiterere mibi y’ahantu n’imihanda.
Umwanzuro bamwe bafataka wari uwo gushaka igiti cyitwaga intomvu, bakagikuramo utubuto tw’imbere, bakagipfundikira hasi bakajya boherezamo ayo mafaranga, ikibazo kikaba aho kuyabika hizewe.
Ati: “Byadukeneshereje ababyeyi cyane natwe bitaturetse, kuko icyo gihe nta mwana wigaga nta bucuruzi bwahabaga kuko n’uwacuruzaga bararaga batoboye inzu cyangwa akajya ahozwaho za Gatarina za buri joro bakubita inzugi baje kuyamwaka, bamwe bakanabica. Mbese nta mutekano w’amafaranga twagiraga.”
Yongeyeho ati: “Imiyoborere myiza ya Perezida Kagame ni yo idushyize aha turi. SACCO yaratwegereye, mu mikorere hiyongeramo ubuhinzi bw’icyayi ifaranga riraguka.”

Avuga ko ku giti cye byamuteje imbere bigaragara aho ubu mu nguzanyo afata afite inzu nziza abamo, akagira n’indi mu Mujyi wa Muhanga.
Afite moto ye agendaho, ni umucuruzi ushobora kuguza muri SACCO miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda agakora akishyura neza.
Nyirahabimana Césarie w’imyaka 53, avuga ko nta mugore ukirara asiganira amafaranga n’umugabo we kubera ko bayaraje ku musego, ndetse ngo abagore n’urubyiruko bakomeje kwiteza imbere kubera SACCO.
Ati: “Hano i Karambi byarahindutse cyane. Nkanjye umugore ndajya muri SACCO ngafata inguzanyo bitewe n’ayo nabitsemo, ngatekerereza ifaranga nk’umugabo, sinirirwe nsabiriza twose umugabo wanjye. Vuba aha niguriye ubwanjye umurima w’amafaranga 500.000.”
Yavuze kandi ko gukorana n’Umurenge SACCO byamufashije gushyingira abana be bane kandi ngo hari byinshi akora akunganira umugabo we mu iterambere.
Umuyobozi wa Karambi Vision SACCO Kagimbangabo Jean, avuga ko gushimira Perezida Kagame ku baturage b’umurenge wa Karambi ari ukuvuga ibifatika kuko aho bavuye n’aho bageze hivugira.
Ati: “Mu banyamuryango barenga 16.000 dufite, nta n’umwe urara mu nzu igayitse nka kera. Bararara heza, barivuza iyo barwaye kuko Mituweli si ikibazo, bararihira abana mu mashuri, umwana w’umuhinzi akarangiza kaminuza bitewe n’uburyo abitsa, akaguza, agakora, akiteza imbere. Turishimiye cyane rwose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagabimfura Pascal, yemeza ko ibivugwa n’aba baturage ari ukuri kuko iyo babona ibikorwa by’iterambere badafite uburyo buborohereza kwizigama bari kuba bagikennye cyane.
Ati: “Impinduka rwose zirigaragaza si amagambo. Uhereye ku miturire, isuku, imyambariye, kwivuza no kurihira abana amashuri. Ubona byose bituruka ku kuba bashobora gutekerereza amafaranga babona.”
Abasaba guha agaciro aya mahirwe, bagakomeza kwiteza imbere, bakabungabunga ibyo bagezeho bakanabyongera.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko gahunda y’Umurenge SACCO yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 nyuma yo kubona ko banki nyinshi zibanda ku gukorera mu mijyi n’izindi santeri z’ubucuruzi zikomeue mu gihe umubare munini w’Abanyarwanda wibera mu byaro wabaga usa n’uhejwe kuri serivisi z’imari zihagije.
Intego yo gutangiza Umurenge SACCO yari iyo kongera umubare w’abaturage bizigamira mu byaro ndetse no kuberegeza uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo zibafasha guhindura imibereho bakiteza imbere.
Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2008 kugeza mu 2012 bwagaragaje ko Abanyarwanda bitabira gukorana n’ibigo by’imari bavuye kuri 21% bakagera kuri 42% muri iyo myaka ine gusa.
Mbere y’umwaka wa 2008, wasangaga 97% by’abakorana n’ibigo by’imari ari abafite konti muri Banki y’Abaturage ariko mu myaka itatu gusa uwo wikubye inshuro zirenga eshanu.
Uyu munsi serivisi z’imari zigera ku Banyarwanda 93% bari hejuru y’imyaka 18 nk’uko bishimmangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020.



