Nyanza: Himuwe imibiri 38 y’abazize Jenoside izashyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere

Bamwe mu bari barashyinguye imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahantu hatandukanye bo mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza barashimira ubuyobozi burimo kubafasha kwimura imibiri 38 ikazashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyanza.
Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabafashije kwimura ababo mu rwego rwo kugabanya inzibutso himurwa imibiri yashyinguwe ahantu hatandukanye no kubafasha kwibuka ababo bashyinguye mu cyubahiro hasigasirwa amateka.
Munyemana Cleophas avuga ko bashimishijwe n’uko ubuyobozi bubafashije gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya inzibutso
Yagize ati: “Dushimishijwe n’uko gahunda yo guhuza inzibutso izatuma tubasha guha icyubahiro abacu turi hamwe kuko akenshi twajyaga ku rwibutso tukibuka ariko abari bafite ababo bashyinguwe aho batuye bafataga undi munsi wo kujya kubibukirayo ariko kandi turacyasaba abazi aho abacu biciwe kuherekana nabo bagashyingurwa mu cyubahiro tubagomba”.
Rugwiza Gaston avuga ko nubwo hari bakuru be bataraboneka bishwe muri Jenoside ariko gahunda yo gushyiraho urwibutso rumwe izafasha n’abatarabona ababo kumva ko batari bonyine
Yagize ati: “Ni byiza ko abacu bose baboneka bagashyirwa mu rwibutso hagasigasirwa amateka y’abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nubwo njyewe mfite abavabdimwe banjye bataraboneka ariko nizeye ko bazaboneka. Abantu bafite amakuru bakwiye kuyavuga bagashakishwa bagashyingurwa mu cyubahiro.”
Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karare ka Nyanza (Ibuka) Vuguziga Jacqueline, avuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko gahunda yo guhuza inzubutso izadufasha kujya tubibukira hamwe.
Ati: “Kwimura imibiri y’Abatutsi bari bashyinguye ahantu hatandukanye ni byiza kuko ntabwo twajyaga dufata umwanya uhagije wo kujya kubibuka aho bari barashyinguwe, ubu tuzi neza ko igihe cyo kubibuka bazajya bahabwa icyubahiro bakwiye ahantu heza kandi hazwi hari amateka yakwigirwaho n’uwo ari we wese wagana aho abacu bashyinguye.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa cyo kwimura imibiri 38 yari ishyinguye ahantu hatandukanye bigamije guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati: “Ni byo, mu Murenge wa Cyabakamyi hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bari bashyinguye ahantu hatandukanye tukaba tugamije guha icyubahiro abacu bishwe bazira uko bavutse ndetse tugashyira mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma cyo kugabanya inzibutso zisanzwe zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi yagiye ishyingurwa mu bihe bitandukanye ariko kandi tukayishyingura mu rwibutso rwujuje ibisabwa.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bushimira imiryango ifite ababo bumva neza gahunda yo kwimura imibiri igashyirwa mu rwibutso rumwe rwujuje ibisabwa, kuko nk’aho yari ishyinguye yari imva imwe, ariko hari n’ahandi hagiye hashyingurwa imibiri y’Abatutsi hatandukanye, tuzakomeza kujya twimura imibiri ihashyinguwe dufatanyije n’imiryango y’ababo.
Yongeyeho ko igihugu kigiye kwinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, agakomeza abarokotse ndetse akabasaba gukomera no kubizeza ko Leta ihari kandi izakomeza kubaba hafi. Yanasabye abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe kuhavuga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Urwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 24 600 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.